URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Abagororwakazi bakoze igitaramo kirimo no kwiyerekana bigezweho (defile de mode)

Abagororwa bo muri Gereza yihariye y’abagore ya Ngoma bakoze igitaramo  cyo gusezera kuri mugenzi wabo Murekatete  Vestine wari urangije igihano cye cy’imyaka itanu

Share this Post

Abagororwa bo muri Gereza yihariye y’abagore ya Ngoma bakoze igitaramo  cyo gusezera kuri mugenzi wabo Murekatete  Vestine wari urangije igihano cye cy’imyaka itanu . Iki gitaramo  cyaranzwe n’imikino itandukanye nk’amakinamico indirimbo zirekana intambwe abo bagororwa bamaze kugeraho bagororoka, iz’ivuga k’ubumwe n’ubwiyunge ndetse  banakora umwiyerekano (defile de mode) aho berekanaga umuco uranga umunyarwandakazi warezwe neza ndetse n’aho iterambere rigeze. Iki gitaramo cyari cyitabiriwe n’umuyobozi ushinzwe kugorora , imibereho myiza n’uburenganzira bwabagororwa SP Vianney MUGISHA ndetse n’umuyobozi wa Gereza ya Ngoma SIP Mari Grace NDWANYI

Murekatete Vestine  ni umugororwa warangije igihano cye muri Gereza ya Ngoma kuri uyu wa gatanu, nawe akaba ari mu bakoze imyiyereko (defile de mode) atangaza ko mwene iyi mikino yo kwiyerekena defile de mode iri mu rwego rw’imikino ibafasha mu kugororoka. Murekatete avuga ko defile de mode muri Gereza, yungura ubwenge abakobwa n’abagore bafunzwe ku bijyanye n’imyambarire ndetse n’umuco wa kinyarwanda. Ku bwa Vestine ngo atarajya mu myidagaduro iba muri Gereza , ngo yahoraga yigunze ariko ngo aho yegereye bagenzi be bibumbiye mu itorero Indangamirwa byatumye abohoka, asobanukirwa ububi bw’icyaha ndetse n’inzira zose zamugusha mu bishuko.

Marie Grace Mukamuhizi ni umugore ushesha akanguhe w’imyaka 55 akaba ashima Leta yabahaye uburenganzira bwo gutunga umusatsi: mbere umugororwa yarangwaga no kogosha umusatsi akamaraho none ubu batwemereye gutunga umusatsi, turishimye cyane kuko ubwiza bw’umugore burangwa n’umusatsi. Ni ikimenyesto ko Leta y’ubumwe utwitayeho. Marie Grace avuga ko kwirekena bikorwa n’abakobwa bakiri bato, n’abantu bakuru nabo babyishimira kuko bibereka iterambere igihugu kigezeho. 

No selected post
Contact Form