URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Brigadier General George RWIGAMBA yatangiye akazi muri RCS nka Komiseri Mukuru

Inama y’abaministre yo kuwa 29 Werurwe 2016 nibwo yemeje ko Brigadier General George Rwigamba agizwe Komiseri mukuru wa RCS asimbuye CGP Paul RWARAKABIJE.

Share this Post

Inama y’abaministre yo kuwa 29 Werurwe 2016 nibwo yemeje ko Brigadier General George Rwigamba agizwe Komiseri mukuru wa RCS asimbuye CGP Paul RWARAKABIJE. Kuri uyu wa mbere nibwo ihererekanyabubasha ku buyobozi bwa RCS ryabaye hagati ya CGP Paul RWARAKABIJE wayoboraga RCS kuva mu mwaka wa 2011 na Brigadier General George RWIGAMBA. Uyu muhango wayobowe na  ministre w’umutekano mu guhugu sheih Moussa Fazil HARELIMANA. Nkuko byatangajwe na Komiseri mukuru wa RCS ucyuye igihe, Major General Paul RWARAKABIJE yifurije akazi keza CGP George RWIGAMBA anamwizeza ubufatanye igihe cyose buzaba bucyenewe. Yagize ati:”RCS ni umuryango, nta muntu uyivamo, tuzahora duharanira icyateza imbere RCS muri rusange aho tuzaba turi hose” Komiseri mukuru wa RCS CGP George Rwigamba yabwayiye abakozi ba RCS bari muri uyu muhango ko aje gukomereza aho abayobozi bacyuye igihe bari bageze. CGP George RWIGAMBA akaba kandi yakanguriye abakozi ba RCS kurushaho kurangwa na discipline kuko ariwo musingi w’akazi kabo. CGP George RWIGAMBA Komiseri mushya wa RCS yatangiranye imirimo yo kuyobora RCS hamwe na DCGP Chantal UJENEZA wasimbuye DCG Mary GAHONZIRE ku mwanya wa Komiseri Mukuru Wungirije

No selected post
Contact Form