URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

CGP George Rwigamba arasaba abagororwa kuzarangwa n’ituze mu cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 22 genoside yakorewe abatutsi

Kimwe n’abandi banyarwanda, imfungwa n’abagororwa kuri uyu wa kane batangiye icyumweru cyo kwibuka genoside yakorewe abatutsi mu Rwanda. Uyu muhango wabereye muri gereza ya Nyarugenge witabiriwe n’Ubuyobozi bukuru bw’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa RCS barangajwe imbere na Komiseri Mukuru CGP George Rwigamba.

Share this Post

Kimwe n’abandi banyarwanda, imfungwa n’abagororwa kuri uyu wa kane batangiye icyumweru cyo kwibuka genoside yakorewe abatutsi mu Rwanda. Uyu muhango wabereye muri gereza ya Nyarugenge witabiriwe n’Ubuyobozi bukuru bw’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa RCS barangajwe imbere na Komiseri Mukuru CGP George Rwigamba. Kwibuka genoside yakorewe abatutsi muri gereza ya Nyarugenge byatangijwe no gucana urumuri rw’ikizere, bisobanuye ko imbere ari heza hazira genoside. Komiseri mukuru wa RCS CGP George Rwigamba mu ijambo yagejeje ku mfungwa n’abagororwa, yababwiye ko bagomba kuzarangwa n’umutuzo muri iki cyumweru kandi bakirinda amagambo mabi ashobora gukomeretsa bagenzi babo ndetse narimo ay’ingengabitekerezo ya genoside.

CGP Rwigamba yanakanguriye abagororwa kuzitabira ibiganiro byose bizatangwa muri iki cyumweru cyo kwibuka genoside yakorewe abatutsi dore ko nabajyaga mu mirimo hanze ya gereza ubu nayo yabaye ihagaritswe kugirango hatazagira ucikanwa n’ibi biganiro.

 Uhagarariye abandi bagororwa ba gereza ya Nyarugenge, we yavuze ko muri ibi bihe bongera kwibuka ingaruka mbi genoside yasize, aboneraho gusaba bagenzi be bazi ahari imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro kuvuga aho iherereye ngo ishyingurwe. Israheli Dusingizimana wemera uruhare yagize muri genoside yakorewe abatutsi mu karere ka Nyanza, kuri we ngo iki cyumweru nk’abantu bakoze genoside nabo baribuka, kuko bibafasha gusubiza amaso inyuma, bakicuza ibyo bakoze kandi bakanabisabira imbabazi.  Israheli wari umuyobozi wa segiteri Rwabicuma mu cyahoze ari komine Nyabisindu i Nyanza, asaba bagenzi be guhindura imyumvire bakitabira gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge bakangurirwa na leta y’u Rwanda.

Ibikorwa byo kwibuka muri gereza ya Nyarugenge, bitegurwa n’ubuyobozi bwa gereza bufatanyije n’itsinda ry’abagororwa ryitwa “Ikizere” rihuriyemo abarokotse genoside ndetse n’abandi biyemeje kuyirwanya. Kugeza ubu ubu muri gereza ya Nyarugenge abagororwa  65 bandikiye imiryango bahemukiye kugirango bayisabe imbazi ku byaha bayikoreye.

No selected post
Contact Form