URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Warder Jean Claude NGARUKIYINKA yahembwe nk’umukozi w’indashyikirwa muri RCS

Ubwo abakozi ba RCS bizihizaga Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo kuri uyu wa gatandatu umukozi w’indashyikirwa wahize abandi muri uyu mwaka wa 2016 yarashimiwe. Ibi birori byaranzwe n’ubusabane bwabereye I Rwamagana ku ishuri rya RCS ryigisha abacungagereza b’umwuga.

Share this Post

Ubwo abakozi ba RCS bizihizaga Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo kuri uyu wa gatandatu  umukozi w’indashyikirwa wahize abandi muri uyu mwaka wa 2016 yarashimiwe. Ibi birori byaranzwe n’ubusabane bwabereye I Rwamagana ku ishuri rya RCS ryigisha abacungagereza b’umwuga. Ubu busabane bwahuje abakozi ba RCS bo mu byiciro bitandukanye, abayobozi b’amagereza ndetse n’abacungagereza bakorera ku ishuri RCS ryigisha abacungagereza

Kwizihiza uyu munsi  mpuzamahanga w’umurimo muri RCS icyari kigamijwe ni ugushakira hamwe icyateza imbere akazi nkuko byasobanuwe na SSP Alex Kimenyi uyobora ishami rishinzwe Imari n’abakozi muri RCS . Muri ubu busabane bwo kwihiza umunsi mukuru w’Umurimo muri RCS, hashimwe abakozi bakanoza umurimo wabo., Umucungagereza wahize abandi warder Jean Claude Ngarukiyinka wahawe igihembo cy’indashyikirwa ndetse n’ ishimwe ry’amafaranga ibihumbi ijana (100.000 frw)

Komiseri Mukuru wa RCS CGP George Rwigamba  mu ijambo yagejeje bacungagereza  bari bitamiriye ubusabane bwo kwizihiza umunsi w’umurimo i Rwamagana, yagarutse ku mateka y’uyu munsi maze abakangurira guharanira kuba indashyikirwa mu murimo wabo. Avuga ku gihembo cyahawe umukozi w’indashyishyirwa , CGP Paul Rwigamba yavuze ko abakozi bose bakoze neza muri uyu mwaka , ariko igihembo cyari giteganirijwe umuntu umwe : “….. Mu bantu benshi iteka habamo uwa mbere ndashimira Ngarukiyinka ndetse n’abandi bakozi bitwaye neza. Ibi (guhemba umukozi w’indashyikirwa) hari isomo tubikuramo, kuko bituma n’abandi  bakozi bashyira mu gaciro akazi bakagakorana ishyaka”

Kugirango akazi gakorwe neza, imibereho y’abakozi igomba kwitabwaho ni muri urwo rwego abacungagereza batecyerejweho, CGP George Rwigamba kuri uyu munsi wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umurimo muri RCS yatangaje ko mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka wa 2016  abakozi ba RCS bazongererwa umushahara yaragize ati : “…  ikindi kibazo n’imishahara yagiye iguma ahantu hamwe, nagirango mbabwire ko icyo ri kimwe mucyo twabashije kugobotora ,  kirangirana n’uyu mwaka w’ingengo y’imari.  Ni ukuvuga ngo mu ngengo y’imari y’umwaka itaha kimwe mu bibazo byacyemutse ni ukongera umushara w’abakozi.”    CGP Rwigamba yemeje ko mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka wa 2016 abakozi ba RCS bazaba bazamurwa umushahara

bijyanye no kongerera ubumenyi abakozi, CGP Rwigamba yavuze ko ishuri rya RCS ryigisha abacungagereza  riri I Rwamagana rizongererwa ubushobozi ku buryo rizajya ryigisha abacungagereza b’ibibyiciro bitandukanye. Mu bindi bibazo byagaragajwe n’abakozi , harimo ikijyanye no kuzamurwa mu ntera, Komiseri Mukuru wa RCS yijeje abacungagereza ko iki kirimo gutecyerezwaho hakurikijwe igenamigambi. Kwizihiza umusi mpuzamahanga w’umurimo byahuriranye n’Umwiherero w’abakozi bo muri RCS ndetse n’abayobozi b’amagereza.  Uyu mwiherero wabereye I Rwamagana ni uwa mbere ubayeho kuva RCS yashingwa

No selected post
Contact Form