URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Abayobozi ba RCS bari kumwe n’abayobozi ba za gereza bahuriye mu mwiherero w’iminsi ibiri.

Share this Post

Kuva Urwego rw’igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa rwashingwa mu mwaka wa 2011 ni ubwa mbere abayobozi bakuru barwo bahurira mu mwiherero kugirango baganire , basuzume ingorane zigaragara mu kazi kugirango barusheho kunoza umurimo. Uyu mwiherero w’iminsi ibiri wabereye I Rwamagana kuva kuwa gatanu w’iki cyumweru wahuje abayobozi bakuru RCS, abayobozi b’inzego z’imirimo muri RCS ndetse n’abayobozi ba za gereza. Nkuko byasobanuwe na Komiseri Mukuru wa RCS CGP George Rwigamba impamvu bateguye uyu mwiherero, kwari ukugirango abakozi bose barebwa n’ibibazo by’imfungwa n’abagororwa babyumve kimwe kandi batahirize umugozi umwe mu kubicyemura. Muri iyi nama buri mukozi akaba yaribukijwe inshingano ze kugirango imfungwa cyangwa umugororwa abone ubutabera bukwiye. 

Ubwo yasozaga uyu mwiherero w’iminsi ibiri  ministre Sheikh  Moussa Fazil HARERIMANA yatangaje ko kuva mu kwezi kwa karindwi umwaka wa 2016 abacungagereza bagomba kongererwa umushahara. Asobanura impamvu zo kongererwa umushahara, Ministre Fazil yavuze ko abacungagereza bakora umurimo w’ubwitange, bityo ngo n’imibereho yabo igomba gutezwa imbere.Ministre w’Umutekano mu gihugu yashimye kuba abakozi ba RCS bahurira mu mwiherero kuko utuma bongera ingufu mu kazi.

Ikindi minstre w’Umutekano mu gihugu yagarutseho muri uyu mwiherero ni ukwibutsa abacungagereza ko mu nshingano zabo harimo no gukorera ubuvugizi ndetse no kurenganura imfungwa n’abagororwa. Yakomeje ababwira ko mu kwirinda ko hari umugororwa wafungwa binyuranyije n’amategeko, umugororwa arangije igihano cye hari ibibura muri dosiye ye,gereza igomba  kubimenyesha izindi nzego z’ubutabera kugirango afungurwe “….. niyo mpamvu mu itegeko bababwira ngo iyo igihe cyo gufungura kigeze ugomba kumenyesha izindi inzego yuko uwo muntu hari inyandiko atujuje, itegeko riti abo babishinzwe nibatabyumva wowe murekure, bigaragara ko mu nshingano zanyu harimo kurengera imfungwa n’abagororwa”

Mu batanze ibiganiro muri uyu mwiherero wahuje abakozi ba RCS n’abayobozi b’amagereza  wari uyobowe na Komiseri Mukuru wa RCS  CGP George Rwigamba harimo na ministre w’ubutabera Johnson Businge waganirije abakozi ba RCS uburyo bwo gucunga amadosiye y’abagororwa.

Abawitabiriye uyu mwiherero banagarutse kandi ku mateka yaranze za gereza mu Rwanda aho zari zarashyiriweho guhana uwakoze ibyaha hagamijwe kumubabaza, bitandukanye na gereza z’ubu aho u Rwanda rufata umuntu uwakoze icyaha ufunze  nk’umuntu azagaruka mu muryango nyarwanda. Kugirango ibyo bigewreho  leta ikaba yarashyizeho gahunda zo kumugorora aho kumufunga nkuko byakorwaga cyera. Kugeza ubu gereza zirimo kuvugururwa, hakurikijwe amategeko mpuzamahanga ajyanye no gufunga.

No selected post
Contact Form