URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

DCGP Rose Muhisoni arikumwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Zimbabwe James Musoni, basuye Minisitiri w’Ubutabera

Mu ruzinduko rw'iminsi 3 rw'abayobozi ba RCS bagiriye mu Gihugu cya Zimbabwe, muri serivise zishinzwe, kuwa 26 Nzeri 2023, DCGP Rose Muhisoni aherekejwe na James Musoni, Ambasaderi w'u Rwanda muri Zimbabwe hamwe n’abayobozi bahinzwe serivise zo kugorora basuye Minisitiri w’ubutabera kuko nkuko urwo rwego ruri muzo ashinzwe.

Share this Post

Komiseri Mukuru wungirije w’urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora RCS, DCGP Rose Muhisoni, uri muruzinduko rw’akazi kuva kuwa 24 kugeza kuwa 26 Nzeri 2023, ari muri Zimbabwe, mu ruzinduko rw’akazi mu minsi itatu, aho yagiye kureba uko serivise zaho z’Igorora zikora, n’uburyo b’imikoranire myiza mu bijyanye na gahunda z’amahugurwa no gusubiza mu buzima busanzwe urwego rwo kugorora abakoze ibyaha, ibi bikaba biri murwego rwo guhanahana ubumenyi no kubaka ubunyamwuga, aho impande zombi zisangira ubumenyi bushobora gukoreshwa ku mpande zombie, murwego rwo kugorora bategura uwakoze icyaha gusubira mubuzima busanzwe.

Muri urwo ruzinduko, yasuye Gereza ya Mazowa izwiho ibikorwa by’ubuhinzi n’umusaruro, mu rwego rwo kureba uko ibikorwa by’ubuhinzi bikorwa ndetse n’uburyo bwo kuhira imyaka bakoresha mu bikorwa by’umusaruro, bakomereje kuri Gereza ifungiyemo abagore I Marondera, murwego rwo kurebe uko abagore bafunzwe bitabwaho muri gereza.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Zimbabwe arikumwe na Komiseri mukuru wungirije wa RCS, baherekejwe n’abayobozi bashinzwe Serivise z’Igorora basuye minisitiri w’ubutabera muri Zimbabwe.
Baganiriye kubintu bitandukanye muri serivise zo kugorora abagize ibyaha.
Basuye ibikorwa by’ubuhinzi bikorerwa kuri Gereza ya Marondera izwi cyane kuri ibyo bikorwa.
No selected post
Contact Form