URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Komiseri mukuru wungirije wa RCS, Rose Muhisoni ari muruzinduko rw’akazi muri Zimbabwe

DCGP Rose Muhisoni Komiseri Mukuru wungirije wa RCS, ari mu Gihugu cya Zimbabwe mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi atatu, uruzinduko yagiriye, murwego rurebana serivise zo kugorora n’amagereza, rugamije kurebera hamwe uburyo bw’imikoranire myiza hagati y’ibihugu byombi, mu bijyanye n'amahugurwa na gahunda yo gusubiza mu buzima busanzwe abakoze ibyaha.

Share this Post

Gahunda y’uyu munsi, kuwa  26 Nzeri 2023, barasura ishuri ritangirwamo amahugurwa rya Ntabazindana, aho ari buherekezwe na Komiseri Mukuru na Komiseri wungirije b’urwego rushinzwe Igorora muri Zimbabwe, mu rwego rwo kureba amasomo atandukanye ahatangirwa arimo amasomo y’ibanze y’abakozi bashinzwe kugorora, kwiga imbunda, amasomo y’abarimu bigisha abandi, Ubugenzuzi, akarasisi, Amasomo Yibanze ya Polisi Yimbere, amasomo yihariye yintwaro zitandukanye, uburyo imbunda zibikwamo, ndetse n’indi mishanga itandukanye, nk’umushinga w’ubworozi bw’inkoko, ubworozi b’ihene, ubuhinzi bw’imboga, ubuhinzi bwimbuto, n’uburyo amafaranga yinjira nuko asohoka. 
Muri urwo ruzinduko yasuye igororero rimwe agamije kureba uko gahunda zo kugorora no gusubiza mu buzima busanzwe abakoze ibyaha, zikorwa muri icyo gihugu, zirimo kuva mu buhinzi, bajya mu kugorora kinyamwuga,kwigisha imyuga itandukanye bategura ugiye gusoza ibihano kuzataha yarahindutse.
Komiseri Mukuru wa RCS DCGP Rose Muhisoni, ari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi atatu muri Zimbabwe.
DCGP Rose Muhisoni aho impano Komiseri Mukuru w’amagereza no kugorora muri Zimbabwe.
Mu mpano yatanze harimo igaragaza ikarita y’u Rwanda.
Aha yari arikumwe n’itsinda ry’abayobozi b’amagereza no kugororora mugihugu cya Zimbabwe.
No selected post
Contact Form