URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Abana b’Igororero rya Nyagatare bakoze ibizamini bya Leta uyumwaka batsinze bose

Mu bizamini bya leta biheruka gukorwa gihugu hose, harimo abana19 b’Igororero rya Nyagatare, bakoze ikizamini gisoza amashuri abanza n’undi umwe wakoze ariko yarujurije hanze mu Karere ka Kamonyi nawe watsinze na 05 bakoze ikizamini gisoza icyiciro rusange bose batinze.

Share this Post

Bimaze kumenyerwa ko burimwaka hari abana bagororerwa mu Igororero rya Nyagatare, rifite umwihariko wo kwakira abana bataruzuza imyaka y’ubukure bakoze ibyaha bitandukanye bakahazanwa kuhasoreza ibihano, bakora ibizamini bisoza ibyiciro bitandukanye bijyanye n’imyaka baba bagezemo, aho muri uyu mwaka abagera kuri 19 bakoze ikizamini gisoza amashuri abanza hakiyongeraho n’undi wujujuje imyirondoro y’abitegura gukora ibizamini ari hanze mu karere ka Kamonyi kubw’ibyago zagufungwa ibizamini bikaba ari mu Igororero nawe watsinze, abandi 5 bagakora ikizamini gisoza icyiciro rusange mu mashuri yisumbuye, mu rwego rwo kubafasha kugororoka nkuko biri mu nshingano z’Urwego rw’U Rwanda rushinzwe Igorora.

Abo bana uko ari 19 bakoze ikizamini gisoza amashuri abanza bose batsinze harimo ab’igitsinagore 02 n’abigitsinagabo 17, naho 05 bakoze ikizamini gisoza icyiciro rusange nabo batsinze bose bari igitsina gabo.

No selected post
Contact Form