URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Abana 5 bagororerwa mu Igororero ry’Abana rya Nyagatare batangiye ikizamini cya Leza gisoza icyiciro rusange mumashuri yisumbuye

Uyumunsi taliki ya 25 Nyakanga 2023, abanyeshuli biga mumashuri yisumbuye ibyiciro byombi icyiciro rusange n’abakora ibizamini bisoza amashuri yisumbuye batangiye ibizamini bya leta.

Share this Post

Muri abo banyeshuri bari gukora ibyo bizamini harimo abana 5 bagororerwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare bari gukora ikizamini gisoza icyiciro rusange (Tronc Commun) bigaga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye, aho bari gukorana n’abandi banyeshuri baturutse mu bindi bigo bitandukanye kuri site y’ikizamini ya GS Nyagatare, aho bakunze gukorera ibizamini ku bana bagejeje igihe bijyanye n’imyaka baba bagezemo.

Abantu bashobora kwibaza uko umwana afungwa agakomeza akiga bikaba ngombwa ko anakora ibizamini bya Leta! Mubyukuri Igororero ry’abana rya Nyagatare rifite umwihariko wo kwakira abana baba baragonganye n’amategeko kubera ibyaha bakoze, ariko kubera ko baba bataruzuza imyaka y’ubukure ntabwo bajyanwa gufungirwa hamwe n’abakuze, niyo mpamvu iyi bageze mu Igororero bakomeza kwitabwaho, bagahabwa ubumenyi butandukanye mu rwego rwo kubitaho kuko baba bagikeneye kwitabwaho.

Ibyo bigishwa harimo imyuga n’ubumenyingiro, amashuri asanzwe yo kwiga amosomo atuma bakora ibizamini bya Leta nk’abandi bana biga muyandi mashuri asanzwe kuko bafite abarimu bafite ubushobozi bwo kubigisha ayo masomo, ndetse kubera kwitabwaho uko bikwiriye bitewe nuko umwanya munini usanga bari mumasomo abana batsinda neza cyane kuko kuva gahunda yo kubigisha bagategurwa gukora ikizamini cya Leta ntanumwe uragitsindwa.

Abana batangiye ikizamini cya Leta uyumunsi ni 05 b’igitsina gabo gusa, mu cyumweru cyatambutse hakaba harakoze abandi bana 19 bakoze ikizamini gisoza amashuri abanza harimo ab’igitsinagore 2 n’igitsinagabo 17.

 

No selected post
Contact Form