Inama Nkuru y’Urwego rw’Igihugu Rushizwe imfungwa n’abagororwa RCS, yateranye kuri uyu wa kabiri yemeje ko abacungagereza bataraba abanyamuryango ba banki Zigama CSS bafashwa kwinjira muri iyi banki ihuza abakozi bakorera inzego z’umutekano mu Rwanda.

Iyi nama yari iyobowe na Komiseri Mukuru wa RCS CCP George Rwigamba yari yitabiriwe n’ umuyobozi wa banki Zigama CSS Brigadier general Albert Murasira ndetse n’abayobozi b’amagereza yose mu gihugu .
Ni ubwo hari abacungagereza basanzwe bakorana na banki Zigama CSS, hari abacungagereza bagera kuri 400 batarabasha gukorana n’iyi banki bitewe ni uko bafite amadeni muri banki zitandukanye z’ubucuruzi. Umuyobozi wa Zigama CSS akaba yaravuze ko azafatanya n’ubuyobozi bwa RCS kureba uko abo bacungarereza basigaye nabo baba abanyamuryango ba banki Zigama CSS ihuza abakozi bakora mu nzego z’umutekano.
Mu busabane bwahuje abakozi ba RCS kuwa 11 Kamena hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’umurimo, Komiseri Mukuru wa RCS CGP George Rwigamba yari yabwiye abacungagereza ko kugirango imibereho yabo irisheho kugenda neza, bazafashwa gukorana n’amabanki.
Mu buryo bwo kunoza itangwa rya serivise , abitabiriye inama nkuru ya RCS bakanguriwe gukoresha urubuga rwa internet irembo.gov.rw