URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

RCS yahawe igikombe ku rwego mpuzahanga mu kubungabunga ibidukikije

Share this Post

Iki gihembo Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa RCS rwagihawe n’umuryango mpuzamahanga wita ku magereza no kugorora ICPA (Intrnational Corrections and Prisons Association) kubera umushinga wo gukoresha biyogazi mu magereza. Iki gihembo u Rwanda rwagihawe kubera ko uyu muryango wasanze biyogazi ikoreshwa mu gutekera Abagororwa byatumye habungwabungwa ibidukikije, gutema amashyamba byagabanutse, isuku iriyongera mu magereza ndetse naho za gereza ziherereye hagabanuka ibijyanye n’umwanda zatezaga.

Komiseri Mukuru wungirije wa RCS DCGP Mary GAHONZIRE atangaza ko iki gihembo u Rwanda rwahawe tariki ya 30 Ukwakira mu nama ngarukamwaka ya ICPA yabereye muri Australia tariki ya 20 Ukwakira 2015. Uretse u Rwanda rwahawe iki gihembo mu kubungabunga ibidukikije hakoreshwa ingufu za biyogazi mu gutekera Abagororwa, hari n’ibindi bihugu byahawe ibihembo muri iyi nama harimo Leta Zunze Ubumwe z’Amarika, Mexique, ndetse na Canada

Uretse kuba ikoreshwa rya biyogazi ari gahunda yo kubungabunga ibidukikjje, bifite akamaro no kurwego rw’ubukungu kuko bigabanya ingengo y’imari leta yatangaga igura inkwi zo gutekera abagororwa.

Mu mwaka wa 2009 nibwo u Rwanda rwinjiye muri uyu muryango mpuzamahanga ushinzwe kugorora ICPA

No selected post
Contact Form