URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Ababyeyi basura Abana mu kigo ngorarumuco cya Nyagatare boroherezwa kubasura

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa RCS rukomeje ibikorwa byo gukangurira ababyeyi bafite abana bafungiye mu kigo ngororamuco cya Nyagatare kubasura. Kuri uyu wa gatatu iki gikorwa cyakomereje mu ntara y’iburasirazuba, mu karere ka Kayonza.

Share this Post

Iki gikorwa cyari kiyobowe na Komiseri Charles MUSITU, ababyeyi basobanuriwe ko ubusanzwe Abana basurwa buri wa gatanu w’icyumweru, ariko ko hagize umubyeyi bibaye ngombwa ko agera i Nyagatare atari kuri uwo munsi azoroherezwa gusura umwana we.

Kuba  bamwe mu babyeyi badakunda gusura abana babo bitwaje ko bafite  ubukene, SP Vincent SANGANO yabasobanuriye ko iyo atari impamvu yatuma umuntu yibagirwa umwana yibyariye. SSP Vincent SANGANO yabasabye ko barushaho kugaragariza urukundo abo bana kuko iyo basurwa bituma batigunga maze kubagorora bikoroha.

Ni muri urwo rwego RCS ku bufatanye na DIDE yateganirije amafaranga y’urugendo k’umubyeyi uzajya usura umwana we kuwa gatanu wanyuma w’icyumweru. Abo babyeyi basobanuriwe ko ibyo bitazahoraho kandi ko ubundi ntawagombye kwishyura umuntu ngo aze gusura umwana we. Ababyeyi bari muri iyi nama, biyemeje ko bagiye guhindura imyitwarire bakajya basura abana babo kandi biyemeza ko abazajya barangiza ibihano byabo bazajya babafasha kwihangira umurimo bakurikije umwuga bigiye mu kigo Ngororamuco cya Nyagatare. Iki kigo gifungirwamo abana bari hagati y’imyaka 14 na 18 bahamijwe ibyaha n’inkiko.

Contact Form