URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Mu mwaka wa 2015-206 RCS izinjiza Amafaranga miliyari ebyiri azaturuka mu bikorwa by’umusaruro

Mu kiganiro n’Abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa kane kuwa 22 Ukwakira 2015 ku kicaro cy’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa RCS, Ubuyobozi bw’uru rwego bwatangaje ko mu mihigo y’uyu mwaka w’ingengo y’imari 2015-2016 bwahize ko bugomba kuzinjiza amafaranga y’u Rwanda angana na miliyari ebyiri (2.000.0000.000 FRW).

Share this Post

Aya mafaranga yunganira ayo leta y’u Rwanda itanga mu gutunga Imfungwa n’Abagororwa. Mu mezi atatu ashize ibikorwa by’umusaruro bya RCS bimaze kwinjiza amafara asaga miliyoni 76. Ubuyobozi bwa RCS, bukaba busanga hatagize imbogamizi ikomoka ku bihe bitewe ni uko ibikorwa byinshi by’umusaruro abishingiye ku buhinzi, ayo mafaranga azaba yabonetse mu mpera z’ukwezi kwa gatandatu.

Habajijwe ikibazo cyaho imirimo yo kubaka Gereza ya Mageregere igeze kugirango abagororwa bafungiye muri Gereza ya Nyarugenge n’iya Gasabo bimurwe, ubuyobozi bwa RCS bwasobanuye ko kuri ubu imirimo igenda neza, uruzitiro rwa Gereza rumaze kuzura, harimo kuzamurwa inyubako z’amagorofa Imfungwa n’Abagororwa bazarararo ndetse harimo inzu ubuyobozi bwa Gereza buzakoreramo. Ubuyobozi bukuru bwa RCS bukaba butangaza ko uyu mwaka wa 2016 igice cya mbere cyakwakira abagororwa 3500 kizaba kimaze kuzura.

Ku bijyanye no kugorora Komiseri Mukuru wa RCS CGP Paul RWARAKABIJE yatangaje ko ubu RCS, yasinyanye amasezerano n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubumenyingiro WDA yo kwigisha imyuga Imfungwa n’Abagororwa bo muri Gereza ya Huye, iya Rwamagana ndetse na Musanze, Imfungwa n’abagororwa bazajya barangiza ayo masomo bakazajya bahabwa impamyabumenyi n’iki kigo cya WDA. Avuga ku bijyanye n’imyuga yigishwa abagororwa, CGP Paul RWARAKABIJE yongeyeho ko Abana barangiza ibihano byabo mu kigo ngororwamuco cy’i Nyagatare, bahabwa ibikoresho by’imyuga bijyanye n’amasomo umwana aba yarahawe, kugirango umwuga umwana yize azawifashije mu gutangira ubuzima busanzwe.

 Muri iki kiganiro havuzwe no ku bagororwa batari bafite amadosiye, mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2015 bagera ku bihumbi 8, ubu ayo madosiye yamaze kuboneka hasigaye agera ku 80 kandi ko nayo arimo gushakwa kugira ngo kuri iki kibazo kirangire mu buryo budasubirwaho. Iki kiganiro n’Abanyamakuru cyayobowe na Komiseri Mukuru wa RCS CGP Paul RWARAKABIJE ari kumwe na Komiseri Mukuru wungirije DCGP Mary GAHONZIRE.

No selected post
Contact Form