URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Igororero rya Muhanga

Share This Post

  • Gereza ya Muhanga iherereye mu Ntara y’ Amajyepfo, Akarere ka Muhanga, mu Murenge wa Shyogwe, Akagari ka Ruri, umudugudu wa Ruhina.

  • Gereza yubatswe mu 1973, yari ifite ubushobozi bwo kwakira Imfungwa n’ Abagororwa b’abagabo bangana na 750. Mbere y’uko hubakwa étage abagabo bafungirwaga mu nzu nto yaje guhindurwamo gereza y’abagore akaba ariyo stock ya Logistics muri iki gihe.

  • Muri 1987 hongeweho chapelle A,B,C z’ubu harimo ibyumba byari bigenewe abana bataruzuza imyaka 18 n’aho gusengera.

  • Nyuma ya genocide yakorewe Abatutsi mu 1994, mu mwaka wa 1995 Gereza yaraguwe hashyirwaho igipangu cy’aho bita i Nsinda aho yari ifite hangars eshatu (3) zatumye igira ubushobozi bwo kwakira abagera ku 3,500. Kuhita NSINDA,byatewe n’uko kubera ubucucike bukabije bwari muri gereza isanzwe ,hari haranditswe bagororwa bari biteguye kwimurirwa (Transfert) muri Gereza ya NSINDA (Rwamagana y’ubu),noneho umunsi wo kubimura basohoka byitwa ko ariho bagiye. Icyo gice nicyo cyubatswemo igikoni n’ibitaro by’abagororwa na Hangar yo kwakiriramo abarwayi.

  • Muwa 2005 kubufatanye n’umuryango utagengwa na Leta w’abasuwisi witwa Fondation DiDé(Dignité en Détention) hubatswe ibyumba 2 by’amashuri byaje guhinduka Salles za ICT ndetse n’ibiro by’uwari uyihagarariye kuri Gereza ari byo byaje guhinduka Safety&security Office. Ubwo abana (mineurs) bajyaga kwiga muri rya shuri rya ruguru bavuye muri Gereza y’abakuru. Muri 2006 nibwo Fondation DiDé yakomeje inkunga yayo hubakwa Gereza y’abana (mineurs) b’abakobwa n’abahungu batarageza ku myaka y’ubukure;yomekwa ku ruhande rwa za Chapelles A,B na C. Mu gice kimwe harimo icumbi (6m x3.90m) ry’abakobwa ribangikanye n’ibyumba bibiri by’amashuri y’imyuga n’ibiro by’abarimu (salle des enseingants), mu kindi gice hakabamo inzu y’abahungu (14.50 m x6.90m) ifite n’imbuga ngari (497.61m² ) yashyizwemo ikibuga cya Basket. Muri 2006 hubatswe igikoni (35,40×13,40) cya Gereza hanze kiva imbere .aho cyari hatuzwa abagororwa hitwa BLOC ya 6A. Ubu hashinze ihema rya Bloc ya 9A. Muri uwo mwaka wa 2006, nibwo hubatswe inzu yo metswe kuri biro by’umukozi wa DIDé iba ibiro bya Logistics Officer (Ubu niyo Amourror). Muri 2009, ku bufatanye n’umuryango wegamiye itorero ry’abadiventiste (ADRA) hubatswe Ivuriro (VCT) rya Gereza rifite aho bakirira abarwayi,ibyumba basuzumiramo,ibiro bya muganga ndetse n’icyumba cya pharmacie. Hubakwa kandi n’inzu mberabyombi (sale polyvalente) ya 11,80mx16,00m ifite n’igice cy’isomero (bibilotheque). Muri 2009, hubatswe inzu yari Mess mu gice kimwe mu kindi harimo Cantine ya Gereza.

  • Muri 2010 haje kubakwa Gereza y’abagore hepfo ya chapelles igizwe n’ibyumba bitatu : Bloc A (8.10 m x18.82m),Bloc B (22.60m x 8.10m) na Bloc C(8.10m x 6.50 m),ifite yari ifite ubushobozi bwo kwakira abagororwa 440.

  • Muri 2010 hubatswe ibyumba (18,20×7,40) bibiri by’amashuri y’abana (mineurs) ari ryo ryaje kwimurirwamo Greffe muri 2021. Muwa 2010,ku bufatanye n’umuryango udaharanira inyungu witwa ENFANT CHEZ SOI yateganyirizwaga kuba irerero ry’abana babana na ba nyina bafunze ariko yatinze kuzura ,abo bana batangiye kujya kuri Centre Psychosocial AMAHORO.

  • Muri 2011,ku bufatanye n’umukorerabushake MUSAYIDIRE Eugenie n’umuryango w’abadage udaharanira inyungu witwa Green Helmets, hubatswe Centre Psychosocial AMAHORO mu rwego rwo kubonera abana babana na ba nyina bafunze aho birirwa ku manywa.

  • Muwa 2014 mu kwezi 6 habayeho inkongi y’umuriro muri Gereza mu gipande cy’i Nsinda hangars zarimo zirashya , ziza gusimbuzwa Amahema, ariko nabyo bigabanya ubushobozi bwo kwakira abafungwa bituma hagenda habaho ubucucike.

  • Muri 2020,hatangiye imirimo yo kwagura Gereza y’abagore hubakwa ibyumba n’urugo ahari Greffe .

  • Mu 2021, abagore bimurirwa muri gereza nshya, aho bari bari mbere hahindurwa Gereza y’abagabo yashyizwemo abasaza. GEREZA ya Muhanga ubu ifite ubushobozi bwo kwakira abantu bafunzwe 3063 ariko ikaba irimo 6.441 iyo habazwe ubucucike hakurikijwe imyanya yo kuryamamo kuko buri mugororwa yemerewe 1,6m², Ikaba ifite Ubucucike bwa 227,5%,

  • Gereza ya muhanga yubatse ku ubuso bwose bungana na 156.932 m²,harimo ubuso bwo kuryamaho bungana na 4,831m².

Contact Form