Komiseri Mukuru w’Urwego rw’ u Rwanda rushinzwe Igorora, Evariste Murenzi, yageze muri Zimbabwe mu ruzinduko rw’akazi
None tariki ya 06 Ukuboza 2024, Komiseri Mukuru w’Urwego rw’ u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) CG Evariste Murenzi arikumwe n’abandi bayobozi bakuru barimo Ambasaderi w’u Rwanda muri Zimbabwe bitabiriye ibirori byo gusoza amasomo y’abofisiye bakuru 44 barimo 5 ba RCS, ajyanye n’imiyoborere n’imicungire y’amagororero.