URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Abana 2 babanaga n’ababyeyi babo muri gereza basubijwe mu miryango

Kuri uyu wa kane taliki ya 20 Mutarama 2022, kuri gereza ya Ngoma habaye umuhango wo gusubiza abana babiri (2) mu miryango yabo, kuko  babanaga n’ababyeyi babo muri gereza.

Share this Post

Kuri uyu wa kane taliki ya 20 Mutarama 2022, kuri gereza ya Ngoma habaye umuhango wo gusubiza abana babiri (2) mu miryango yabo, kuko  babanaga n’ababyeyi babo muri gereza.

Abo bana uko ari babiri, aribo Byukusenge Dorcas na Nshimiyimana John,    bakomoka mu karare ka Nyagatare mu mirenge ya Tabagwe na Nyagatare, aho ubuyobozi bwa gereza ya Ngoma bwajyanye abo bana baherekejwe n’ababyeyi babo ndetse icyo gikorwa kikaba cyabereye imbere y’inzego zibanze, mu mirenge abo bana bajyanywemo kuko bari bagejeje igihe cyo gusubizwa mu miryango.

Muri gereza zitandukanye zifungiyemo abagore mu Rwanda, usangamo bamwe mu bana babana n’ababyeyi babo kubera Impamvu zitandukanye zitabaturutseho, bitewe nuko umubyeyi aba yarakoze icyaha agahanwa n’inkiko, bikaba ngombwa ko igihano yahawe n’urukiko agikorera muri gereza, nkuko bisanzwe bigenda ku muntu wese wahamijwe icyaha n’urukiko agahabwa igihano runaka.

Uburyo abo bana bisanga muri gereza kandi badafunze, nuko hari igihe umubyeyi akora icyaha afite umwana muto utatandukanywa  nawe, bikaba ngombwa ko ajyana nawe muri gereza, kuko ntayandi mahitamo aba ahari yo kumuvutsa uburenganzira bwe, ubundi buryo ni igihe umubyeyi akora icyaha atwite agahanishwa igihano cyo gufungwa, iyo abyaye umwana abana nawe muri gereza kuko utamutandukanya n’umubyeyi we.

Nkuko bisanzwe ko uburenganzira bw’umwana ari ntavogerwa, hari igihe cyagenwe cyo kubana n’ababyeyi muri gereza, aho umwana wazanywe  cyangwa wavukiye muri gereza, atagomba kurenza imyaka itatu ari kumwe n’umubyeyi muri gereza,ahubwo ko agomba guhabwa umuryango cyangwa agashakirwa abagiraneza (marayikamurinzi) bamutwara bakajya bamukurikirana ku bwumvikane bwabo n’umubyeyi.

Gahunda yo gusubiza abana mu miryango, ni igikorwa kibaho iyo umwana yujuje imyaka itatu, arikumwe n’umubyeyi  muri gereza, agahabwa umuryango wuwo mubyeyi kugirango umwana abone uburenganzira agomba.

Byukusenge Dorcas,ku murenge wa Tabagwe ahabwa umuryango uzamwitaho.
No selected post
Contact Form