URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Itsinda riturutse mu Gihugu cya Kenya mu rwego rw’Amagereza ryasuye RCS baganira ku  bufatanye  n’imikoranire hagati y’impande zombi

Kuri uyu wa mbere taliki ya 19 Ukuboza 2022, Komiseri Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, CGP Juvenal Marizamunda yakiriye mugenzi we Komiseri Mukuru w’Amagereza muri Kenya Brigadier (Rtd)John Kabaso Warioba, arikumwe n’itsinda rimuherekeje, bagirana ibiganiro by’imikoranire hagati y’inzego zombi mu rwego rwo guteza imbere urwego rwo kugorora abagonganye n’amategeko.

Share this Post

Uru ruzinduko rw’umunsi umwe rw’abashyitsi baturutse mu gihugu cya Kenya mu rwego rw’Amagereza rugamije gukomeza ibijyanye n’imikoranire hagati y’ibihugu byombi mu nzego zishinzwe kugorora, rugamije guteza imbere urwego rw’imikoranire hagati y’izo nzego no guteza imbere urwego rwo kugorora abakoze ibyaha, bategurwa gusubira mu buzima busanzwe, mu byibanzweho harimo kwigiranaho mubyo buri Gihugu cyagezeho nkaho mu Rwanda bateye imbere mu gukoresha biogaz n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mugucunga amadosiye y’Abantu bafunzwe (IECMS).

 CGP Juvenal Marizamunda Komiseri Mukuru wa RCS, yashimiye mugenzi we wa kenya Brigadier (Rtd)John Kabaso Warioba n’itsinda barikumwe ku ruzinduko bahisemo gukorera mu Rwanda rugamije gukomeza imikoranire.

Yagize ati” Mu izina rya RCS, ndashimira itsinda riturutse mu gihugu cya Kenya mu rwego rw’Amagereza, ku ruzinduko mwahisemo kugirira iwacu ni ibintu bishimishije cyane, kuza kwanyu ni ikimenyetso cy’imikoranire myiza, hashize igihe dukorana hagati y’inzego zacu, urwego rw’amagereza muri Kenya dusanzwe dufitanye imikoranire myiza kandi turizera ko bizakomeza kumera gutyo kandi ndizera ko n’ibiganiro tuza kugirana biraza kuba ibiganiro by’ingirakamaro ku mpande zombi.”

Brigadier (Rtd)John Kabaso Warioba, Komiseri Mukuru w’Amagereza muri Kenya, yashimiye Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, avuga ko uruzinduko bagiriye mu Rwanda ari urujyanye n’imikoranire hagati y’inzego zombi kandi ko biteze ko ruzatanga umusaruro.

Yagize ati” Uruzinduko twagiriye mu Rwanda ni uruzinduko rw’ingirakamaro kuritwe kuko rugamije imikoranire hagati y’inzego zacu, muri iyo mikoranire dufite ibyo twigiranaho, urugero nko mu Rwanda mu rwego rwo kugorora mwateye imbere mu kurengera ibidukikije mukoresha ingufu za biogaz mu kurengera ibidukikije hadakoreshwa ikwi ni ibintu byiza, ikindi mugeze ku rwego rwiza mu gukoresha ikoranabuhanga mu gucunga amadosiye y’Abantu bafunzwe, ibyo mwateyeho imbere natwe turifuza ko mwabidusangiza kandi turizera ko iyi mikoranire yo gusangira ubumenyi izakomeza gukura mu rwego rwo guteza imbere urwego rwo kugorora, hagamijwe kwita ku bari mu Magororero bagonganye n’amategeko bategurwa gusubira mu buzima busanzwe, ibi bizatanga umusaruro kandi umusaruro ku mpande zombi kandi turabyizeye.”

Iyi mikoranire hagati y’inzego haba Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora n’Urwego rushinzwe Amagereza muri Kenya, harimo gusangira amwe mu masomo atandukanye, guhanahana abanyeshuri mu rwego rwo gusangira ubumenyi hagamejwe kugendana n’uburyo bushya bugezweho mu kugorora abakoze ibyaha bategurwa gusubira mu buzima busanzwe bijyanye no kurengera uburenganzira bwa muntu. Nyuma y’ibiganiro iri tsinda ryasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruri mu Mujyi wa Kigali ku Gisozi basobanurirwa amateka y’u Rwanda n’uburyo amacakubiri yazanywe n’abakoroni byakomeje gukura bikageza kuri Jenoside yahitanye abasaga miliyoni y’Abanyarwanda.

Komiseri Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda Rushinzwe Igorora RCS, CGP Juvenal Marizamunda ari kumwe na Komiseri Mukuru w’Amagereza muri Kenya Brigadier (Rtd)John Kabaso Warioba, bakurikirana ibiganiro.
inzego zitandukanye muri RCS zitabiriye ibiganiro byari bigamije imikoranire myiza hagati y’Ibihugu bibiri mu rwego rwo kugorora.
Nyuma y’ibiganiro habayeho gufata ifoto y’urwibutso hagati y’inzego zombi.
Aha bari ku rwibutso rwa Kigali ku Gisozi bashyira indabo kumva ziruhukiyemo imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Komiseri Mukuru w’Amagereza muri Kenya Brigadier (Rtd)John Kabaso Warioba ubwo yari amaze gushyira indabo ku mva ziruhukiyemo imibiri yabazize Jenoside.

Batemberejwe ibice bitandukanye mu nzu y’amateka iruhukiyemo imibiri yabazize Jenoside basobanurirwa amateka y’u Rwanda rwo hambere nuko Jenoside yateguwe.
Banyuze mu byumba bitandukanye birimo ibikoresho bitandukanye byakoreshejwe hakorwa Jenoside, amafoto y’abantu batandukanye bishwe ndetse n’imwe mu myenda bishwe bambaye berekwa na bimwe mu bice by’imibiri yabishwe iruhukiye muri urwo Rwibutso.
No selected post
Contact Form