
Komiseri Mukuru w’Urwego rushinzwe Igorora muri Namibiya yashimye ibikorwa by’Igororero rya Nyarugenge
Komiseri Mukuru w’Urwego rushinzwe Igorora muri Namibiya (NCS) Raphael T. Hamunyela n’itsinda bazanye bari kumwe na Komiseri Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS), CG Evariste Murenzi basuye Igororero rya Nyarugenge kuri uyu wa Kane tariki 06 Gashyantare 2025. Hasuwe ibikorwa bitandukanye by’Igororero bifasha mu gucunga umutekano w’abantu bafunzwe n’abagororwa n’ibibafasha mu bikorwa byo kugorora.