CG Evariste Murenzi yakiriye mugenzi we wo muri Namibia waje mu ruzinduko rw’akazi
Uyu munsi tariki ya 4 Gashyantare 2025, Komiseri Mukuru w’Urwego rushinzwe Igorora mu Gihugu cya Namibia, Raphael Tuhafeni Hamunyela n’itsinda ayoboye bakiriwe ku Biro Bikuru by’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) mu ruzinduko rw’akazi bajemo rugamije gusangira ubunararibonye mu kazi no gushimangira ubufatanye mu micungire y’amagororero.