Igikorwa cyo kwizihiza umunsi wahariwe imbonezamikurire y’abana bato (ECD Day) cyabaye uyumunsi kuwa 22 Gicurasi 2024, aho uwo munsi wari ufite insanganyamatsiko igira iti ”Umwana wanjye ishema ryanjye ” EJO NIWE NJYE”, mu baje baherekeje umuyobozi w’akarere wungirije mu kwizihiza uwo munsi ku Igororero rya Ngoma hari itsinda bazanyenye nk’uko akarere aba ari abafatanyabikorwa, batanga ibikoresho bitandukanye, birimo ibifasha abana mumikurire ndetse n’ibikangura ubwonko bwabo, batanga n’ibikoresho biyungurura amazi yo kunywa.
Abafatanyabikorwa batandukanye bajya, bagira uruhare rukomeye rwo gutuma abana babana n’ababyeyi babo kubera impamvu zitandukanye, babona amahirwe atandukanye nkayo abandi bana babana n’ababyeyi babo mu buzima bwo hanze babona.


