Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Flash News
Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Slider

Abakozi batatu b’urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora bari mubutumwa bw’amahoro muri Sudan y’Epfo bambitswe imidari y’ishimwe

Taliki ya 29 Mutarama 2024, Abakozi 18 b’umuryango w’abibumbye bari mubutumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, mu gace ka Malakal Upper Nile, bambitswe imidari y’ishimwe kub’umusanzu wabo muri ubwo butumwa cyane mukubahiriza amategeko, aho muri abo bambitswe imidari harimo abakozi 3 b’urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora RCS.

Minisitiri Gasana yasabye abaturage ba Nyanza kugira umuco wo gukunda ibiti ndetse bakabikundisha n’abato

Uyumunsi taliki ya 13 Mutarama 2024, Minisitiri w’umutekano mu Gihugu Alfred Gasana, arikumwe na Komiseri Mukuru wa RCS, CGP Evariste Murenzi, Komiseri Mukuru wungirije muri Polisi ushinzwe abakozi n’imiyoborere DIGP Chantal Ujeneza, bafatanyije n’abayobozi b’akarere ka Nyanza n’abaturage baho, bateye ibiti 6543 bitandukanye kuri hekiteri 54 mu murenge wa Ntyazo murwego rwo gukomeza kurengera ibidukikije.

Munsenyeri Musengamana yasangiye Noheri  n’abana b’Igororero rya Nyagatare abaha n’amasakaramentu atandukanye

Musengamana Papias, Nyiricyubahiro Musenyeri Umushumba wa Diyosezi ya Byumba, uyumunsi kuwa 02 Mutarama 2024, yasangiye n’abana b’Igororero rya Nyagatare abaha amasakaramento atandukanye arimo irya batisimu, kubatizwa no gukomezwa, murwego rwo kubasangiza Noheri no kubifuriza umwaka mushya, abasaba kurangwa n’ingeso nziza birinda ibyaha ibyaribyo byose.

Kwibohora 30   "INTAMBWE MU NTEGO"