4 bagororerwa mu Igororero rya Nyagatare bakoze ikizamini cya leta gisoza icyiciro rusange
Abagiye bakora ibizamini bya Leta bari mu Igororero ry’abana rya Nyagatare mubihe byashize bagiye bagaragaza ubudasa kuko ntanumwe uratsindwa
Abagiye bakora ibizamini bya Leta bari mu Igororero ry’abana rya Nyagatare mubihe byashize bagiye bagaragaza ubudasa kuko ntanumwe uratsindwa
Abana 16 bagororerwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare, uyumunsi bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, nkuko mu gihugu hose kuri site zatoranyijwe ko hazakorerwa ibyo bizamini byagenze.
Munsenyeri Ntivuguruzwa Bartazar, Umushumba wa Diyosezi gatulika ya Kabgayi, taliki ya 23 Kamena 2024, yasuye Igororero rya Nyanza anahaturira igitambo cya Misa ku bagororerwa muri iryo gororero; anabaha inkunga y’ibikoresho bitandukanye bifite agaciro gasaga miliyoni 15.
Nk’uko bimenyerewe ko buri taliki ya 16 Kamena buri mwaka hizihizwa umunsi w’umwana w’umunyafurika, muri uyu mwaka guhera kuri iyo taliki byahariwe icyumweru cyose, ari nayo mpamvu Mu Igororero rya Nyarugenge, aribwo hizihijwe uyu munsi.
Umuhango wo gusoza aya mahugurwa yahabwaga abakozi 167, baturutse mu bihugu bitandukanye birimo n’U Rwanda, wabaye taliki ya 20 Kamena 2024, mu ishuri rihugurirwamo abakozi, Nyango Correctional Staff Training School, Fredrick Chilukutu, komiseri Mukuru w’amagereza no kugorora muri Zambiya niwe wari mushyitsi mukuru.
Minisitiri w’Intebe Dr Eduard Ngirente, mu izina rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yatanze ipeti rya Assistant inspector, kuri ba ofisiye bato166, bari bamaze igihe kirenga umwaka bakurikirana amasomo atandukanye mu ishuri rya RCS Training school- Rwamagana.
Abana bagororerwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare mu bihangano bitandukanye bagaragarije abitabiriye umunsi w’umwana w’umunyafuriaka, ufite insanganyamatsiko igira iti “uburezi kuri bose igihe n’iki” bavuze imyato Leta y’u Rwanda uburyo idahwema kwita ku baturage bayo cyane abana ibaha uburezi kuri bose.
Nyiricyubahiro Musenyeri Sinayobye Eduard, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, yatuye igitambo cya Misa mu Igororero rya Nyanza, aho yari aherekejwe n’abapadiri b’iyo diyosezi mu rwego rwo kogeza ubutumwa bwiza bw’Imana kuko n’abari mumagororero baba babukeneye.
Ubuyobozi bw’Igororero rya Rubavu, bwakoze igikorwa cyo koroza inka umuturage warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wo mu murenge wa Nyakiriba mu Karere ka Rubavu, mu rwego rwo guharanira iterambere ry’abaturage Igororero riherereyemo.
Umuyobozi w’akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukayiranga Marie Gloriose, yizihirije umunsi wahariwe imbonezamikurire y’abana bato, yifatanya n’abana babana n’ababyeyi babo mu Igororero ry’abagore rya Ngoma mu kwizihiza uwo munsi.