Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Flash News
Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Slider

Mu rwego rwo kugorora,RCS yakiriye itsinda riturutse mu bwami bwa Eswatini

Kuri uyu wa Gatatu Tariki ya 12 Nyakanga 2023, ku Cyicaro gikuru cy’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe igorora RCS, Komiseri Mukuru w’uru rwego CGP Evariste Murenzi yakiriye itsinda riturutse mu Bwami bwa Eswatini ryari riyobowe n’Umuyobozi w’urukiko rw’ikirenga muri Eswatini; Hon. chief justice Bheki MAPHALALA.

Abari mu magororero yose yo mu Rwanda bizihije imyaka 29 ishize U Rwanda rwibohoye

Kuwa 04 Nyakanga Buri mwaka mu Rwanda hose hizihizwa umunsi wo kwibohora, mu Urwego rw’ U Rwanda rushinzwe igorora,
uyu munsi wizihirijwe Ku magororero yose mu nsanganyamatsiko igira iti “KWIBOHORA ISOKO YO KWIGIRA”, aho abakozi ba RCS, abagororwa n’abantu bafunze bawizihirije hamwe mu biganiro bitandukanye bigaruka ku kwibohora kw’Abanyarwanda.

Abakozi ba RCS 45 basoje amahugurwa ku gutegura Abagororwa babura igihe gito ngo basoze ibihano basubire mubuzima busanzwe

Aba bakozi b’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora RCS 45, uyumunsi taliki ya 11 Kamena 2023, basoje amahugurwa y’iminsi 7 muri ILPD(Institute of Legal Practice and Development), Ishuri ritanga amasomo mubyamategeko rikanayateza imbere riherereye mu karere ka Nyanza, ayo mahugurwa akaba arebana no gutegura abagororwa babura igihe gito ngo basubire mu buzima busanzwe.

Kwibohora 30   "INTAMBWE MU NTEGO"