URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Muri gereza ya Rwamagana habereye igikorwa cy’ubumwe n’ubwiyunge.

Abagororwa 17 bo muri gereza ya Rwamagana basabye imbabazi imiryango biciye muri genoside ndetse yakorewe abatutsi mu 1994 .Ubwo aba bagororwa basaba imbabazi bari batumijeho n’imiryango bakomokamo kugirango nabo bamenye ukuru ku byaha bakoreye abaturanyi babo. Bose uko basabye imbabazi, abarokotse genoside basabwe imbabazi barazitanze maze basaba abo bagororwa kwitwara neza birinda ko bakongera gukora ibyaha.

Share this Post

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wagatatu w’iki cyumweru  cyateguwe ku bufatanye bwa RCS n’umuryango w’ivugabutumwa mu magereza Prison fellowship witabiriwe n’abakorewe ibyaha muri genoside, abo mu miryango y’abakoze genoside basaba imbabazi, ndetse n’ubuyobozi vwa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge.

Umuyobozi mukuru wa Prison Fellowship Bishop Deo Gashagaza yashimiye cyane RCS, ku ntambwe bagezeho mu gufasha abakoze ibyaha kugororoka ndetse no gufasha abanyarwanda kugera ku bwiyunge buhamye. Bishop Gashagaza yakomeje avuga ko igikorwa cyo gusaba imbabazi kigomba kujyana no kuvugisha ukuri. Yagize ati “Mu gomba kubwiza ukuri abo mwiciye ababo, mugomba kubwiza ukuri imiryango yanyu (umugore, abana, abavandimwe) kubyo mwakoze kugira ngo muborohereze musana imitima yabo yashenjaguwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994”.

Umuyobozi wungirije akaba na Komiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge Saverine Uwimana yagize ati “iki gikorwa nticyashoboka igihugu kidafite ubuyobozi bwiza, Saverine Uwimana yabwiye abasabye imbabazi ko aribo bakwiye gufata iya mbere mu gukangurira abasigaye nabo gusaba imbabazi abo bahemukiye,

ACP John Bosco KABANDA wari uhagarariye Komiseri Mukuru wa RCS asoza ku mugararo icyo gikorwa yabwiye abari aho bose kuba abagororwa bicuza ibyaha bakoze muri genoside bagasaba imbabazi uri mu umusaruro w’ibikorwa byo kugorora nkuko ari imwe  mu nshingano za RCS . Yakanguriye n’abandi bagororwa gutera intambwe bagasaba imbabazi ku byaha bakoze kandi izombabazi basaba ntizibe iza nyirarureshwa.

Kugeza ubu gereza ya Rwamagana icumbikiye imfungwa n’abagororwa basaga ibihumbi umunani.

No selected post
Contact Form