URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Bugesera: Abagororwa basabye imbabazi imiryango biciye muri Jenoside

Abagororwa bahamwe n’icyaha cya jenoside bagera kuri 30 bafungiye muri Gereza ya Bugesera basabye imbabazi ku ruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, banazisaba imiryango abo bishe bakomokamo.

Share this Post

Abagororwa bahamwe n’icyaha cya jenoside bagera kuri 30 bafungiye muri Gereza ya Bugesera basabye imbabazi ku ruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, banazisaba imiryango abo bishe bakomokamo. Ni igikorwa cyari kitabiriwe n’inzego zitandukanye, harimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge Ndayisaba Fidèle ndetse na Komiseri Mukuru w’Urwego rw”Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa RCS CGP George Rwigamba

Ngayaberura Yubu wishe ababyeyi n’abavandimwe ba Muhongayire Marie na Mbazumutima Juvenal, batuye mu Murenge wa Rweru yagize ati “Mpagaze aha nsaba imbabazi Muhongayire ku cyaha nakoze cyo kumukomeretsa cyane, Imana ikaza kumuhembura. Ndamusaba imbabazi ku bisengeneza be babiri nishe. Musabye imbabazi mbikuye ku mutima. Ndasaba Imbabazi Juvenal kuko nari mu gitero cyagiye kwica umubyeyi we, harimo n’umuryango wo kwa Kayibanda no kwa Kabageni, bose mbikubise imbere mbasaba imbabazi.” Yakomeje avuga ko asabye imbabazi na nyina umubyara ngo kuko ubwo yafungurwaga mu mwaka wa 2003 atigeze amubwiza ukuri ku byo yakoze. Ati “Naricecekeye ndaturama. Yabanaga n’aba bantu abicyeka ko aribo bamufungishirije umwana, ariko musabye imbabazi.” Muhongayire Marie, umwe mu batemaguwe na Yobu Imana igakinga akaboko, yavuze ko atanze imbabazi. Ati “Uyu yari umuturanyi, numvaga ko ari bunkize. Ariko siko byagenze, habaye byinshi kandi bibi, ariko Imana yarandinze. Imbabazi ndaziguhaye.”

Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe imfungwa n’Abagororwa, CGP George Rwigamba, yifuje ko iki gikorwa cyazakomereza no mu zindi gereza. Yagize ati “Ibikorwa nk’ibi biganisha abanyarwanda mu bumwe n’ubwiyunge nifuza ko bitagarukira aha ngaha gusa ahubwo bikwiye gukomereza no mu yandi magereza dufatanyije n’abafatanyabikorwa bacu.” Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Ndayisaba Fidele, yashimiye abagororwa bateye intambwe yo kwemera ibyaha bakoze bakavugisha ukuri. Ndayisaba yakomeje ashimira abarokotse jenoside, kuko nyuma y’akababaro n’agahinda gakomeye ndetse n’ibikomere batewe no guhekurwa ababo, batanze imbabazi.

Gereza ya Bugesera icumbikiye imfungwa n’abagororwa bagera ku 2915, harimo abafungiye icyaha cya jenoside bagera ku 2185, abafungiye ibyaha bisazwe ni abantu 730 mu gihe abanyamahanga bafungiye muri iyi gereza bagera kuri 42.

No selected post
Contact Form