Mw’ishuli rikuru rya Polisi y’igihugu(Rwanda National Police College) habereye umuhango wo gusoza amahugurwa ya Senior Command and Staff Course.

Ayo masomo yari amaze igihe kingana n’umwaka, akabayari yaritabiriwe n’ibihugu bitandukanye byo mu karere duherereyemo aribyo Tanzania,Burundi,Ethiopia,Gambia,Kenya,Namibia, South Soudan,Uganda, Zambia n’u Rwanda.Ayo masomo yabahesheje impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu by’ubuyobozi no gucyemura amakimbirane.


Ayo masomo kandi yasojwe n’abanyeshuli 31, harimo abapolisi b’igihugu cy’u Rwanda n’abandi bo mu bindi bihugu bya Africa n’abacungagereza babiri aribo SP Vincent MATEKA na SIP Olivier BAZAMBANZA