URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Impanuka y’imodoka ya RCS yahitanye umuyobozi wungirije wa Gereza

Umucungagereza wari utwaye imodoka ya Gereza ya Rubavu witwa Cpl NSABIMANA Jeredi, IP Jean Pierre HAKIZIMANA wari wungirije umuyobozi wa Gereza ya Rubavu hamwe n’umuganga bahise bahasiga ubuzima.

Share this Post

Kuri uyu wa gatatu ahagana saa tanu z’ijoro mu Murenge wa Rugerero mu Kagari ka Muhira imodoka GR 952 (Toyota Hilux) ya Gereza ya Rubavu yagonganye n’ikamyo ifite plaque RAB 404 O abantu batatu bahasiga ubuzima barimo n’Umuyobozi wungirije wa Gereza ya Rubavu.

Umucungagereza wari utwaye imodoka ya Gereza ya Rubavu witwa Cpl NSABIMANA Jeredi, IP Jean Pierre HAKIZIMANA wari wungirije umuyobozi wa Gereza ya Rubavu hamwe n’umuganga bahise bahasiga ubuzima.

Iyo mpanuka  yabaye mu ma saa tanu z’ijoro aho ikamyo ya bralirwa yataye umuhanda igonga imodoka ya RCS hapfa umuyobozi wungirije wa Gereza ya Rubavu, umushoferi ndetse n’umuganga wa koreraga kuri Gereza ya Rubavu, RCS ikaba yifatanyije n’imiryango yabuze ababo. 

No selected post
Contact Form