URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

CGP George Rwigamba yasuye abatigiste abasaba kurangwa n’imyitwarire myiza.

Share this Post

Ubwo yasuraga ingando y’abatijiste iri mu murenge wa Mageragere mu karere ka Nyarugenge, Komiseri Mukuru wa RCS CGP George Rwigamba yashishikarije abagororwa bakora imirimo nsimburagifungo kurangwa n’imyifatire myiza kugirango imirimo nsimburagifungo bakora igende neza.  Komiseri Mukuru wa RCS yibukije kandi abatijiste ko inshingano yabo ya mbere ari ibikorwa by’injiza umusaruro, abashimira uburyo bakora batiganda, maze abizeza ko uzajya urangiza igihano cye azajya ahita ataha, kuko nta mpamvu umuntu yatinda gutaha kandi yararangije igihano cye.

CGP George Rwigamba yabwiye abagororwa barimo gukora imirimo nsimburagifungo mu murenge wa Mageragere ko leta ikora ibishoboka byose kugirango urangiza imirimo nsimburagifungo ajye ataha yarahindutse ku buryo  atazongera gukora ibyaha byatuma afungwa ibyo kugirango bigerweho ni uko bagomba kujya bakurikizwa inama bagirwa igihe barimo kurangiza ibihano bakora imirimo nsimburagifungo. Ibikorwa n’abatijiste bo murenge wa Mageragere ni ubuhinzi bw’ibigori ndetse n’ibishyimbo. Abari muri iyi ngando ya Mageragere ni nabo basije ikibanza kirimo kubakwamo gereza ya Mageragere izimukiramo imfungwa n’abagororwa bo muri gereza ya Nyarugenge.

 Imirimo yo kubaka gereza ya Mageragere bikorwa mu byiciro. Ikiciro cya kabiri kigzweho  ubu imirimo igeze ku kigereranyo cya 70% kugirango kirangire. Iki kiciro cya kabiri nikirangira kubakwa, abagororwa n’imfungwa bo muri gereza ya Nyarugenge niya Gasabo bazahita bimurirwa muri iyi gereza nshya yubakwa mu murenge wa Mageragere . CGP George Rwigamba asura ibikorwa bya RCS biri mu murenge wa Mageragere yari kumwe n’umuyobozi ushinzwe ishami ry’umusaruro muri RCS ACP Peter Kagarama

No selected post
Contact Form