
Kuwa 08/08/2018 Komiseri mukuru w’Urwego Rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa CG George Rwigamba yasuye Gereza ya Rubavu aganira n’abagororwa ndetse n’abacungagereza.
CG George Rwigamba yashimiye cyane ubuyobozi bwa gereza ya Rubavu n’abagororwa cyane cyane ku ibikorwa bamaze kugeraho nko kwiyubakira zimwe munyubako z’agereza ndetse nimirimo nyongera musaruro.

Umugorwa wavuze mu izinza ry’uhagarariye abandi muri Gereza witwa Ndererimana Gaitan yashimiye komiseri mukuru wa RCS anamusaba ko yabakorera ubuvugizi mumategeko kubagororwa bireze bakemera icyaha cya Genocide,kobajya bafungurwa nabo byagatenyo.
Abagororwa bagera bahamwe nicyaha cya Genocide yakorewe abatusti kuri Gereza ya Rubavu ubu bagera ku 1,186 bamaze kwibumbira mu itsinda ry’ubumwe n’ubwiyunge kandi banifuza ko bajya bafashwa kugera muyandi magereza gutanga ubuhamya buhindura bagenzi babo.
Akomeza atanga urugero kuri Gereza ya Gicumbi ko bagiyeyo gukangurira bagenzi babo bafungiyeyo kwirega no kwemera icyaha bakoze cya Genocide yakorewe Abatuntsi no kugisabira imbabazi basoje abagera kuri 50 bamaze guhinduka.
Ndererimana yakomeje asaba bimwe mubikoresho nka radio rusange yo gukoresha imbere muri Gereza kugirango bajye bumviraho amakuru yo hanze kandi bamenye niterambere ryo mugihugu.
Komiseri mukuru wa RCS mugosoza uruzinduko rwe yahaye Imfungwa n’abagororwa Ikimas cyo kurya.