Byari bamaze kumenyerwa ko imiryango ifite ababo muri gereza zitandukanye, gusura ari kuwa gatanu ariko kubw’impamvu z’abantu benshi bafite akazi bagiye batanga, ko kubona impushya mu kazi ngo bagere ku nshuti n’abavandimwe bari muri za gereza zitandukanye bibabera imbogamizi, niyo mpamvu byimuriwe kuwa gatandatu.
Taliki ya 05 Kanama buri mwaka, ni umunsi wahariwe umuganura mu gihugu hose, ni umuhango umaze igihe kitari gito kuko wabayeho kuva kera mu gihe cy’abami, ukaba warahabwaga agaciro gakomeye aho abaturage basangiraga n’umwami ku ntango y’inzoga yabaga yateguwe ndetse bakanasangira ibiryo bya Kinyarwanda babaga bejeje mu muhango witwaga kuganura.
Iyo ugeze kuri za gereza zitandukanye zigororerwamo abakoze ibyaha, uhasanga bamwe mubahagororerwa biga imyuga itandukanye ijyanye nibyifuzo by’umuntu na gahunda ye, mu byo yumva yakwiga kuko buriwese yihitiramo umwuga yumva uzamufasha nyuma yo gusoza ibihano aba yarakatiwe n’inkiko ukazamufasha kwiteza imbere ndetse n’umuryango we.
Uyu munsi taliki ya 28 Nyakanga 2022, kuri gereza y’abana ya Nyagatare, habereye umuhango wo gutaha inzu yagenewe kwigirwamo umwuga wo gusudira, yubatswe ku nkunga ya CARTIAS Diyosezi ya Byumba aho umuyobozi w’iyo Diyosezi Munsenyeri Musengamana Papias, akaba ari n’umushumba mushya wayo yari yitabiriye uyu muhango.
Uyumunsi taliki ya 20 Nyakanga 2022, kuri Marriott Hotel habereye umuhango wo kumurika imfashanyigisho (Curriculum) izifashishwa mu kugorora abahamwe n’icyaha bikaba ngombwa ko bakora igihano bari muri gereza, bategurwa gusubira mu muryango baragororotse batakiri umutwaro kuri leta.
Talilki ya 20 Nyakanga 2022, mu Gihugu hose hasojwe ibizamini bisoza amashuri abanza, aho gereza y’abana ya Nyagatare yari ifitemo abana 22, bakoraga icyo kizamini, bakoreye kuri GS Nyagatare n’abandi banyeshuri bigaga mu bigo bitandukanye.
Imyuga n’ubumenyingiro nicyo kintu gishinzwe imbere, muri gahunda yo kugorora abakoze ibyaha bikaba ngombwa ko basoza ibihano by’ibyaha bakoze bari muri gereza, mu buryo bwo kubafasha babaha impamba y’ubumenyi muri gahunda ya leta yo kujijura abanyarwanda.