URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Amakuru ya RCS

Nyuma yo gutura igitambo cya misa na Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda, abitabiriye umuhango bagize umwanya wo gusabana nawe

Abatabiriye igitambo cya misa cyatuwe na Antoine Caridinali
Kambanda muri gereza ya Nyarugenge, bahawe umwanya maze bamugaragariza amarangamutima y’ibyishimo by’uko bari banyotewe no kumubona, bamuha impano ndetse banamusaba ko nawe hari impano yabahera bamwe mu bagiye batsinda amarushanwa atandukanye bagiye bitegurira mu rwego rw’imyidagaduro.

Ndabasaba kwitabira gahunda zo kuboneza urubyaro mukabyara abo mushoboye kurera batazabera umutwaro Umuryango n’Igihugu

DCGP Rose Muhisoni Komiseri Mukuru wungirije muri RCS, yabivuze ku munsi wa kabiri w’ihuriro ry’Abagore b’Abacungagereza ryaberaga muri Lemigo Hotel kuva kuwa 20 -21 Nzeri 2022, aho yabasabye kwitabira gahunda zo kuboneza urubyaro, mu rwego rwo kwirinda kubyara abazabera umutwaro umuryango ndetse n’igihugu muri rusange anabasaba kwikuramo imyumvire ko badashoboye nabo bamwizeza impinduka.

Minisitiri Alfred Gasana yasoje ihuriro ry’Abagore b’Abacungagereza ry’iminsi ibiri abizeza gukomeza kububakira ubushobozi binyuze mu mahugurwa

Ni ihuriro ry’Abacungagereza b’Abagore baturutse kuri za gereza zitandukanye, rigamije kubakira abagore ubushobozi bigamije ubunyamwuga mu kazi, aho ryatangiye kuwa 20 rigasozwa kuwa 21 Nzeri 2022, ryitabirwa na ba Minisitiri babiri aribo Prof Bayisenge Jeannette Minisitiri w’iterambere ry’Umuryango na Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu Gasana Alfred babaganiriza ku iterambere ryabo mu kazi.

DCGP Rose Muhisoni mu ihuriro ry’Abagore b’Abacungagereza yasabye abaryitabiriye kurangwa no gukunda akazi ko aribyo bizatuma ubushobozi bwabo bugaragara

Ibi Komiseri Mukuru W’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa RCS DCGP Rose Muhisoni, yabitangaje mu ihuriro ry’abagore b’Abacungagereza b’Abagore riri kubera muri Lemigo Hotel rizamara iminsi ibiri, ndetse abaryitabiriye bahawe umwanya bagaragaza zimwe mu mbogamizi bahura nazo bijyanye n’imiterere y’akazi ndetse n’izindi zijyanye n’imiterere y’imibiri yabo hakiyongeraho no kwita ku miryango yabo.

Minisitiri Prof  Bayisenge Jeannette  yitabiriye ihuriro rya gatatu ry’Abacungagereza b’Abagore, rigamije kungurana ibitekerezo mu kazi kabo ka burimunsi

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Prof Bayisenge Jeannette, yitabiriye Ihuriro ry’iminsi ibiri ry’Abacungagereza b’Abagore bakora mu rwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa RCS, uri kubera kuri Hotel Lemigo mu rwego rwo kurebera hamwe uburyo abagore mu kazi bakomeza kuba intangarugero mu kazi ndetse no gukomeza kububakira ubushobozi mu kazi no kugakora kinyamwuga.