U Rwanda ruritegura kwakira Inama Mpuzamahanga y’Amagororero n’Amagereza (ICPA) mu mwaka utaha wa 2025
Mu nama Mpuzamahanga y’Amagororero n’Amagereza izwi nka (International Corrections and Prisons Association) iri kuba ku nshuro ya 26 mu Gihugu cya Singapore, hemejwe ko u Rwanda arirwo ruzakira iyo nama ku nshuro ya 27, kuva tariki 26-31 Ukwakira 2025.