ITANGAZO RIGENEWE ABIFUZA KWINJIRA MU GICUNGAGEREZA CY’UMWUGA KU RWEGO RWA BA OFOSIYE BATO
ITANGAZO RIGENEWE ABIFUZA KWINJIRA MU GICUNGAGEREZA CY’UMWUGA KU RWEGO RWA BA OFOSIYE BATO
ITANGAZO RIGENEWE ABIFUZA KWINJIRA MU GICUNGAGEREZA CY’UMWUGA KU RWEGO RWA BA OFOSIYE BATO
Gereza y’abana ya Nyagatare iherereye mu Ntara y’Uburasirazuba mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Nyagatare Akagali ka Barija, ikaba ifite umwihariko udasanzwe kuko ariyo yakira abana baba barakoze ibyaha mu Gihugu hose, iyo bamaze gukatirwa n’inkiko bitewe n’icyaha runaka umwana aba yarakoze ariko ataruzuza imyaka 18.
Mu Nama y’Abaminisitiri iheruka yateranye ku wa 8 Nzeri 2022, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yemeje Iteka rya Minisitiri ryemeza ifungurwa ry’agateganyo ku bagororwa 1803, Abagabo bakaba banga ni 1707 n’Abagore 96 bujuje ibisabwa n’amategeko.
RCS igiye guha inyigisho abari muri za gereza zizabafasha gukuza intekerezo ku byaha bikorwa kubera ubutamenya
Ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire ni igikorwa kimaze igihe cy’ibyumweru bibiri, kuko cyatangiye kuwa 16 kanama gisozwa kuwa 30 kanama 2022, iri barura ryarebaga buri muturarwanda wese uri mu gihugu ndetse n’abandi banyarwanda bose bari hanze bagombaga kubarurwa.
Nyuma yo kubona hari ibyaha biri imbere mu gutuma habaho ubucukice muri za gereza, aribyo ubujura, gukubita no gukomeretsa Urwego rw’ubutabera rugiye gukora igerageza kuri ibyo byaha mu rwego rwo guhangana n’ubucucike bukomeje kwiyongera umunsi ku wundi.
Kwisanga uri muri gereza hari benshi babibyaza umusaruro, bakahakura ubumenyi butandukanye cyane nk’abataragize amahirwe yo gukandagira mu ishuri bakahigira gusoma,kubara ndetse no kwandika, mu gihe igihano cyabo kiba kitararangira, aho ashobora kwiga umwuga uzamufasha kwibeshaho asoje ibihano.
Mu Gihugu hose guhera taliki ya 16 kugeza kuya 30 Kanama 2022, hazaba hari igikorwa cy’Ibarura Rusange ry’Abaturage, ni igikorwa kiri gukorwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare (NISR) aho cyatanze amahugurwa ku nzego zitandukanye kugirango bizarusheho kwihutisha akazi mu gihe kizaba gitangiye gukorwa.
Uyu muhango wo gusezerera abacungagereza bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, wabereye ku cyicyaro gikuru cy’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa RCS, giherereye mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Kanombe, witabirwa na Minisitiri w’umutekano mu Gihugu Hon Gasana Alfred. Ni umuhango wabaye mu masaha ya nimugoroba kuri uyu wa gatanu.
Abayobozi b’Inama y’Inama Nkuru ya RCS (RCS High Council) bayobowe na Minisitiri w’umutekano mu gihugu Hon. Alfred Gasana, basuye gereza ya Rwamagana n’Ishuri rya RCS Training School nkuko basanzwe bagira igihe runaka bagafata umwanya bakarebera hamwe iterambere rya RCS, hagamijwe kureba ibyagezweho no kongera imbaraga mu biri gukorwa ndetse no kureba imbogamizi zagiye zigaragara.