URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Slider

Ku Igororero rya Musanze hasojwe amahugurwa ajyanye n’isanamitima yatanzwe n’umuryango Good News Of Peace And Development

Amahugurwa yasojwe kuri uyu wa 08 Mata 2023, yatanzwe n’umuryango utegamiye kuri leta Good News Of Peace And Development, ni ajyanye n’isanamitima yahawe Abagorororwa b’abajyanama b’ubuzima bwo mu mutwe bagororerwa mu Igororero rya Musanze bagera ku 100 yitabirwa kandi n’Abakozi b’Urwego b’umwuga b’igororero bane 4, banigishwa uburyo bakwitwara muri ibi bihe byo kwibuka.

Mu masezerano 10 y’ubufatanye n’imikoranire U Rwanda rwasinyanye na Kenya harimo nay’urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora

Tariki ya 04 Mata 2023, u Rwanda na Kenya basinyanye amasezerano 10 y’ubufatanye n’imikoranire hagati y’ibihugu byombi, ayo masezerano agamije ubufatanye mu ngeri zirimo uburezi, ikoranabuhanga, ubuhinzi, imikoranire muri serivise z’igorora ndetse n’izindi nzego, aho ibihugu byombi biyitezemo ko aya masezerano azatuma hari byinshi azasiga ahinduye.