URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Slider

Rubavu bari mu bukangurambaga bwahariwe gahunda ya Ndi Umunyarwanda

Ku Igororero rya Rubavu, taliki ya 31 Gicurasi 2023, habaye igikorwa cyo gutangiza ukwezi kwahariwe ubukangurambaga kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda mu rwego rwo kwimakaza umuco wo kunga ubumwe hirindwa ivangura n’amacakubiri, ikaba ifite insanganyamatsiko igira iti” Ndi Umunyarwanda ishingiro ryo kwibohora.”

Ubuvuzi Mu Magororero Igikorwa Cyo Gusiramura

Ubusanzwe umuntu ufunzwe ntakurwaho kuba umuntu nkabandi bose, agira uburenganzira bw’ibanze nkundi muntu wese udafunzwe burimo no kubona serivise zose zijyanye n’ubuzima.

Amajonjora yo mu matsinda mu guhitamo abanyempano mu mupira w’amaguru muri RCS yasorejwe i musanze, amakipe ari mu itsinda rya 4 niyo yakinaga

Amajonjora yo mumatsinda yari amaze iminsi akorwa yasorejwe I Musanze, birangira amakipe yariri mu itsinda rya kane ririmo Musanze, Gicumbi na Rubavu birangira ikipe y’Igororero rya Gicumbi yatsinze ikipe y’igororero rya Rubavu igitego 01 kubusa ariko harebwa ifite ibitego byinshi kuko amakipe yose muri iryo tsinda yanganyaga amanonota, birangira ikipe y’Igororero rya Musanze ariyo ikomeje kuko ariyo yari ifite ibitego byinshi, ikaba ariyo izajya guhura n’izindi zagiye zavuye mu matsinda zikazahurira muri kimwe cya kabiri naho hakazavamo ebyiri zizahurira ku mukino wa nyuma.