URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Slider

Ku Igororero rya Nyagatare hakozwe umuganda kubufatanye n’abaturage n’inzego z’umutekano

Ku gicamunsi cy’ejo ku Igororero ry’Abana rya Nyagatare habereye umuganda wakozwe hagamijwe gukumira isuri itera inkangu mu mbago z’Igororero mu bihe by’imvura, witabirwa na visi meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet, umuyobozi w’Igororero wungirije SP Richard Cyubahiro bacukura imiringoti ifata amazi kugira ngo bagabanye imbaraga z’amazi.

Korari Saint Augustin yataramiye  Abagororerwa mu Igororero rya Nyarugenge

Kuri icyi cyumweru tariki ya 26 Werurwe 2023, mu rwego rwo kwizihiza Igisibo Gitagatifu, korari Saint Augustin ikorera iyogezabutumwa muri Paruwasi Gatorika ya Karori Rwanga yasuye inataramira abagororerwa mu Igororero rya Nyarugenge mu bikorwa by’urukundo, amahoro n’Iyogezabutumwa mu buryo bw’indirimbo zisingiza Imana.

ADEPR Nyabagendwa yakoze igiterane ku Igororero rya Bugesera habatizwa abizera bashya 21

Mu rwego rwo kwagura ivugabutumwa no kogeza ijambo ry’Imana, ADEPR Itorero rya Nyabangendwa, yakoze igiterane cy’ivugabutumwa giusiga abasaga 21 bagororerwa mu Igororero rya Bugesera gisiga babatijwe nk’abizera bashya b’iryo torero, ndetse hatangwa n’ibikoresho bitandukanye bizafasha abahagororerwa nkuko ijambo ry’Imana ribivuga ngo kwizera kutagira Imirimo kuba gupfuye.

Abakozi b’Umwuga b’Igororero rya Ngoma bifatanyije n’abadi bakora umuganda rusange

Uyumunsi kuwa 25/03/2023 abakozi b’igororero ry’abagore rya Ngoma bifatanyije n’abandi baturage b’ Akarere ka Ngoma mu muganda rusange soza ukwezi, wabereye mu murenge wa Kibungo, Akagali ka Cyasemakamba, umudugudu wa Rubimba, witabirirwa n’inzego z’umutekano arizo RCS, RDF na RNP n’umuyobozi w’umurenge wa kibungo hamwe n’abaturage b’uwo murenge.