Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Slider

Komiseri Mukuru wa RCS, ari muri Senegal aho yitabiriye Inama ngarukamwaka y’ihuriro ry’ibihugu by’Afurika bifite inshingano zo kugorora

CGP Juvenal Marizamunda, Komiseri Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora RCS, yitabiriye inamangarukamwaka iri kuba kunshuro ya gatandatu, y’Ibihugu by’Afurika bifite inshingano zo kugorora izwi nka (ACSA), iri kubera mu gihugu cya Senegal mu murwa mukuru wacyo I Dakar, izamara iminsi itanu kuva taliki ya 15-19 Gicurasi 2023.

Amarushanwa yo gushaka abanyempano bazi umupira w’amaguru muri RCS arakomeje, itsinda ryakabiri ryakinye uyumunsi

Uyu munsi taliki ya 11 Gicurasi 2023, kuri Stade ya Bugesera hakomeje amarushanwa ahuza amakipe ari mu itsinda rya kabiri arimo ikipe zo ku magororero ya Muhanga, Bugesera, Nyarugenge n’ikipe y’Abakozi bo ku cyicaro, ikipe ya Muhanga n’iya Bugesera zikaba arizo zabashije gutsinda amakipe zahuye, nayo akazahura ku munsi w’ejo hatoranywamo izagera muri kimwe cya kabiri akazahura n’andi azagenda asigara mu matsinda uko ari ane.

Ku Igororero rya Rubavu abize amasomo ya bibiliya bahawe impamyabumenyi

Uyu munsi kuwa 02/05/2023, ku igororero rya Rubavu habaye umuhango yo gutanga impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere ku bagororwa 86 basoje amahugurwa y’inyigisho za bibiliya ku bufatanye n’umuryango w’uvugabutumwa Send Me International ku bufatanye na prison fellowship.

Kwibohora 30   "INTAMBWE MU NTEGO"