Ku nshuro ya mbere imfungwa n’abagororwa 14 barimo umukobwa umwe, bafungiye muri gereza y’abana ya Nyagatare iherereye mu Ntara y’Iburasirazuba, bemerewe gukora ibizamini bya Leta by’amashuri abanza n’ayisumbuye muri uyu mwaka wa 2016.
Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS), ruratangaza ko abanyeshuri 14 barimo umukobwa bazakora ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, naho abandi batanu bagakora ibizamini bya