URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Komisiyo ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’umutungo bya leta irashima ingufu zirimo gushyirwamo kugirango gereza ya Mageragere yuzure.

Abagize komisiyo ishinzwe gukurikirana imikorereshereze y’imari n’umutungo bya leta kuri uyu wa kabiri basuye ibikorwa byo kubaka gereza ya Mageragere izimurirwamo gereza ya Nyarugenge na Gasabo ngo barebe aho imirimo yo kubaka iyi gereza igeze ngo yuzure. Kubaka iyi gereza byagiye bigenda buhoro bitewe n’ibikorwa remezo bitari bihagije kuri iyi gereza.

Share this Post

Nkuko byagaragajwe na Komiseri Mukuru wa RCS CGP George Rwigamba,ni uko ahubakwa iyi gereza ya Mageragere hari ikibazo cy’amazi ku buryo byasabye ko habaho ubufatanye na CICR amazi bakayavoma mu murenge wa Kimisagara. Ikindi kibazo cyari umuhanda utari umeze neza ariko ubu uyu muhanda ugana ahubakwa gereza urimo gutunganywa ku buryo mu kwezi kwa cumi uyu mwaka wa 2016 uzaba wuzuye icyo gihe ni nabwo imfungwa n’abagororwa ba gereza ya Nyarugenge bazimurirwa muri iyi gereza.

Izi ntumwa z’abadepite za Komisiyo ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya leta zari ziyobowe na depite  Kankera Marie Josée ,zashimye uburyo hashyirwamo ingufu kugirango iyi gereza ibe yuzuye mu gihe cyateganijwe.

Iyi gereza ya Mageragere yubakwa mu byiciro bine, ikiciro cya kabiri kizarangira mu kwezi kwa cumi muri uyu mwaka ari nabwo bamwe mu mfungwa n’abagororwa bazimukiramo. Biteganijwe ko iyi gereza ya Mageragere izaba yuzuye neza mu mwaka wa 2018.

Contact Form