URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ku nshuro ya mbere imfungwa n’abagororwa 14 barimo umukobwa umwe, bafungiye muri gereza y’abana ya Nyagatare iherereye mu Ntara y’Iburasirazuba, bemerewe gukora ibizamini bya Leta by’amashuri abanza n’ayisumbuye muri uyu mwaka wa 2016.

Share this Post

Facebook
WhatsApp
Twitter

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS), ruratangaza ko abanyeshuri 14 barimo umukobwa bazakora ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, naho abandi batanu bagakora ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange (Tronc Commun) bikaba byaremejwe na Mineduc.

Kuva muri 2014 izi mfungwa n’abagororwa zigishwa n’abacungagereza n’abagororwa bize uburezi, zikagenzurwa na Mineduc ari nayo itanga ibitabo n’ibindi nkenerwa mu burezi.

Imfungwa n’abagororwa zifata amasomo y’ubumenyi ngiro gusa kubera impamvu zari zirimo n’uko gukora ibizamini bya Leta batari babyemerewe.

Ubundi bigishwaga imyuga aho kubura ibindi bakora. Ubwo bemerewe gukora ibizamini bya leta abaje biga mu mashuri abanza bazakomeza kuyiga, abiga mu yisumbuye bakomeze.

Ni kenshi hagiye humvikana imfungwa n’abagororwa bafungiwe muri gereza z’abakuru basaba kujya biga amasomo azatuma bahabwa impamyabumenyi hatabayeho gutandukanya abakatiwe n’abatarakatirwa, ariko ntibabyemererwe na Minisiteri y’Uburezi.

Kuko n’abandi bizabageraho mu myaka itaha bagatangira kujya bakora ibizamini bya Leta bakabona impamyabumenyi zizabagirira akamaro barangije ibihano byabo.

Gereza y’abana ya Nyagatare ifungiwemo abagera kuri 287, RCS ivuga ko bose biga ariko bamwe bakurikirana amasomo y’imyuga abandi bagakurikirana gahunda y’amashuri abanza n’ayisumbuye.

Contact Form