URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Tariki ya 10 Kanama 2016, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

mategeko yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko yemereye kujya mu kiruhuko cy’izabukuru Abapolisi 303 n’Abacungagereza 24.

Share

Twitter
Facebook
WhatsApp

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, ashingiye ku bubasha ahabwa n’amategeko yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko yemereye kujya mu kiruhuko cy’izabukuru Abapolisi 303 n’Abacungagereza 24.

Inama y’Abaminisitiri yemeje ivugurura ry’Inzego za Polisi y’Igihugu n’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa no guhindura Urwego ruzireberera, inemeza ishyirwaho rya Rwanda Investigation Bureau na Rwanda Law Enforcement Academy.

 Inama y’Abaminisitiri yemeje Amateka akurikira:

·          Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena imishahara n’ibindi bigenerwa Abacungagereza;

·          Iteka rya Minisitiri w’Intebe riha Ipeti Abofisiye Bato b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa;

·         Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyira mu kiruhuko cy’izabukuru Abacungagereza;

·          Iteka rya Minisitiri w’Intebe risezerera nta mpaka Abofisiye Bato mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa;