URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Umugororwa witwa Niyonkuru Barthelemy Alias Nizo wari waratorotse gereza ya Nyarugenge[1930] umwaka ushize, yafatiwe Iwawa aho yagororerwaga hamwe n’inzererezi zahajyanwe.

Share this Post

Niyonkuru yafashwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Kanama 2016 n’Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa(RCS),biciye ku makuru y’iperereza.

Akaba yaragaruwe muri Gereza ya Nyarugenge ngo arangize igihano yari yarakatiwe.

Uyu mugororwa yatorotse gereza afungiye gusambanya umwana,yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka 10 mu 2014 n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Iyo umugororwa atorotse gereza akongera gufatwa agezwa imbere y’urukiko agakatirwa igihano cyo gufungwa amezi atandatu yiyongera ku gihano yari yarahawe iyo yakatiwe.

No selected post
Contact Form