DCGP Jeanne Chantal UJENEZA hagati, iburyo ni SP James MUGISHA umuyobozi wa gereza ya Rwamagana ubwo bari mugikorwa cyo gutera imbuto y’ibigori kuri Ha 282.

Iki gikorwa cyari mu rwego rwo gushishikariza abashinzwe iby’ubuhinzi kuri za gereza zose mu gihugu , ariko anatanga urugero rwiza nk’umuyobozi yavuze ko “abacungareza bafatanyije n’abagororwa RCS yabona umusaruro unshimishije muri rusange’’
Umuyobozi wa gereza ya Rwamagana SP James MUGISHA we yavuze ko “bateguye guhinga k’ubutaka bungana na Ha 282 bwose buzahingwaho ibigori , hateganyijwe ko bazeza nibura kuri Ha 1 toni 3.5”.
Gereza ya Rwamagana mu mwaka w’ingengo y’imari 2015-2016 yinjije mu isanduka ya reta miliyoni 672, bikaba biteganyijwe ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2016-2017 iyi gereza izinjiza nibura miliyoni 710 z’amafarananga y’u Rwanda.
SP James MUGISHA yakomeje asobanura ko hari ingamba bafashe mu rwego rwo gukumira inzitizi zishobora kubangamira umusaruro nko gucukura imigende y’amazi mu bishanga ahubwo ayo mazi agakoreshwa kuhira imyaka.
SP James MUGISHA avugako bafashe ingaba yo gutera ku gihe urugero avugako hari amabwiriza y’ihinga atangwa na minisiteri y’ubuhizi n’ubworozi biteganyijwe ko nibura gutera bitagombye kurenza itariki ya 20/10/2016 ariko ngo kuri Gereza ya RWAMAGANA ntibazarenza tariki ya 15/10/2016.