Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Amakuru ya RCS

Komisiyo ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’umutungo bya leta irashima ingufu zirimo gushyirwamo kugirango gereza ya Mageragere yuzure.

Abagize komisiyo ishinzwe gukurikirana imikorereshereze y’imari n’umutungo bya leta kuri uyu wa kabiri basuye ibikorwa byo kubaka gereza ya Mageragere izimurirwamo gereza ya Nyarugenge na Gasabo ngo barebe aho imirimo yo kubaka iyi gereza igeze ngo yuzure. Kubaka iyi gereza byagiye bigenda buhoro bitewe n’ibikorwa remezo bitari bihagije kuri iyi gereza.

Muri gereza ya Rwamagana habereye igikorwa cy’ubumwe n’ubwiyunge.

Abagororwa 17 bo muri gereza ya Rwamagana basabye imbabazi imiryango biciye muri genoside ndetse yakorewe abatutsi mu 1994 .Ubwo aba bagororwa basaba imbabazi bari batumijeho n’imiryango bakomokamo kugirango nabo bamenye ukuru ku byaha bakoreye abaturanyi babo. Bose uko basabye imbabazi, abarokotse genoside basabwe imbabazi barazitanze maze basaba abo bagororwa kwitwara neza birinda ko bakongera gukora ibyaha.

ABAGORORWA B’ABAGORE BARAKANGURIRWA KWITABIRA AKAGOROBA K’ABABYEYI

Mu Rwanda hashyizweho gereza zihariye zifungirwamo imfungwa n’abagororwa b’abagore, Mu kubagorora hifashishwa gahunda zitandukanye zirimo amasomo y’uburere mboneragihugu, kwigishwa amasomo asanzwe harimo gusoma no kwandika ndetse n’imyuga. Ubwo Komiseri Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa DCGP Jeanne Chantal Ujeneza yasuraga abagore bo muri gereza ya Nyamagabe yashimye imyitwarire iranga abagore bafungiye muri iyi gereza kuko nta bitekererezo by’ingengabitecyerezo ya genoside byabagaragayeho mu cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 22 genoside yakorewe abatutsi.

Kwibohora 30   "INTAMBWE MU NTEGO"