Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Amakuru ya RCS

Gereza nkuru ya Nyarugenge 1930 izimucyira i Mageragere bitarenze uyu mwaka wa 2016

Mu rwego rwo kumenya aho ibikorwa byokubaka gereza ya Mageragere bigeze ministiri w’umutekanomu mu gihugu Sheikh Moussa fazil Harelimana yasuye ibikorwa byokubaka gereza mu murenge wa Mageragere izimurirwamo imfungwa n’abagororwa bo muri gereza ya Nyarugenge ndetse n’iya Gasabo. Igice cya kabiri cyokubaka iyi gereza kigeze ku kigereranyocya 70% kuko ubu urukuta ruzengurutse iyi gereza rwarangiye kubakwa. Harimo kubakwa kandi inyubako yambere igeze kukigereranyo cya 75% izacumbikira imfungwa n’abagororwa 3.500.

Minisitiri w’Umutekano mu gihugu Sheih Musa Fazil Harerimana muri RCS yasobanuye ko umushahara munshya w’abacungagereza uzagira agaciro uhereye itariki ya 1/8/2016.

Ubwo yari mu nama nkuru ya RCS ngaruka kwezi yateranye kuwa  17/8/2016, Komiseri Mukuru wa RCS CGP George RWIGAMBA, nyuma yo kumwakira Minisitiri  Fazil yasobanuriye abagize inama nkuru ya RCS imyanzuro itandukanye yemejwe n’inama y’abamisitiri nk’imishahara mishya,guhindurirwa urwego rureberera RCS(MINIJUST) , aba ofisiye 24  bashyizwe muzabukuru ndetse n’abacungagereza 14 birukanwe kubera imyitwarire mibi itandukanye.

Komisiyo ishinzwe Gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’umutungo bya leta irashima ingufu zirimo gushyirwamo kugirango gereza ya Mageragere yuzure.

Abagize komisiyo ishinzwe gukurikirana imikorereshereze y’imari n’umutungo bya leta kuri uyu wa kabiri basuye ibikorwa byo kubaka gereza ya Mageragere izimurirwamo gereza ya Nyarugenge na Gasabo ngo barebe aho imirimo yo kubaka iyi gereza igeze ngo yuzure. Kubaka iyi gereza byagiye bigenda buhoro bitewe n’ibikorwa remezo bitari bihagije kuri iyi gereza.

Muri gereza ya Rwamagana habereye igikorwa cy’ubumwe n’ubwiyunge.

Abagororwa 17 bo muri gereza ya Rwamagana basabye imbabazi imiryango biciye muri genoside ndetse yakorewe abatutsi mu 1994 .Ubwo aba bagororwa basaba imbabazi bari batumijeho n’imiryango bakomokamo kugirango nabo bamenye ukuru ku byaha bakoreye abaturanyi babo. Bose uko basabye imbabazi, abarokotse genoside basabwe imbabazi barazitanze maze basaba abo bagororwa kwitwara neza birinda ko bakongera gukora ibyaha.

Kwibohora 30   "INTAMBWE MU NTEGO"