Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Slider

CGP Juvenal Marizamunda ari muri Leta zunze ubumwe za Amerika aho yitabiriye Ihuriro Mpuzamahanga mu kugorora na za gereza (ICPA)

Komiseri Mukuru w’Urwego rw’U Rwanda rushinzwe Igorora RCS, CGP Juvenal Marizamunda we n’itsinda ryamuherekeje bitabiriye ihuriro mpuzamahanga muri Leta Zunze ubumwe za Amerika muri leta ya Florida, rihuza ibihugu mu kugorora na za gereza, rizamara iminsi itanu guhera kuwa 23-28 Ukwakira 2022, ni ihuriro rusange riri kuba ku nshuro yaryo ya 24 kuko riba buri mwaka mu gihugu kiba cyaratoranyijwe.

Nyuma yo gutura igitambo cya misa na Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda, abitabiriye umuhango bagize umwanya wo gusabana nawe

Abatabiriye igitambo cya misa cyatuwe na Antoine Caridinali
Kambanda muri gereza ya Nyarugenge, bahawe umwanya maze bamugaragariza amarangamutima y’ibyishimo by’uko bari banyotewe no kumubona, bamuha impano ndetse banamusaba ko nawe hari impano yabahera bamwe mu bagiye batsinda amarushanwa atandukanye bagiye bitegurira mu rwego rw’imyidagaduro.

Ndabasaba kwitabira gahunda zo kuboneza urubyaro mukabyara abo mushoboye kurera batazabera umutwaro Umuryango n’Igihugu

DCGP Rose Muhisoni Komiseri Mukuru wungirije muri RCS, yabivuze ku munsi wa kabiri w’ihuriro ry’Abagore b’Abacungagereza ryaberaga muri Lemigo Hotel kuva kuwa 20 -21 Nzeri 2022, aho yabasabye kwitabira gahunda zo kuboneza urubyaro, mu rwego rwo kwirinda kubyara abazabera umutwaro umuryango ndetse n’igihugu muri rusange anabasaba kwikuramo imyumvire ko badashoboye nabo bamwizeza impinduka.

DCGP Rose Muhisoni mu ihuriro ry’Abagore b’Abacungagereza yasabye abaryitabiriye kurangwa no gukunda akazi ko aribyo bizatuma ubushobozi bwabo bugaragara

Ibi Komiseri Mukuru W’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa RCS DCGP Rose Muhisoni, yabitangaje mu ihuriro ry’abagore b’Abacungagereza b’Abagore riri kubera muri Lemigo Hotel rizamara iminsi ibiri, ndetse abaryitabiriye bahawe umwanya bagaragaza zimwe mu mbogamizi bahura nazo bijyanye n’imiterere y’akazi ndetse n’izindi zijyanye n’imiterere y’imibiri yabo hakiyongeraho no kwita ku miryango yabo.

Minisitiri Prof  Bayisenge Jeannette  yitabiriye ihuriro rya gatatu ry’Abacungagereza b’Abagore, rigamije kungurana ibitekerezo mu kazi kabo ka burimunsi

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Prof Bayisenge Jeannette, yitabiriye Ihuriro ry’iminsi ibiri ry’Abacungagereza b’Abagore bakora mu rwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa RCS, uri kubera kuri Hotel Lemigo mu rwego rwo kurebera hamwe uburyo abagore mu kazi bakomeza kuba intangarugero mu kazi ndetse no gukomeza kububakira ubushobozi mu kazi no kugakora kinyamwuga.

Kwibohora 30   "INTAMBWE MU NTEGO"