URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Raoul Wallenberg lnstitute ikigo gitanga ubufasha mu by’ Uburenganzira bw’umuntu ufunzwe kirimo gutanga amahugurwa kubacungagereza

Share this Post

Rwamagana kuwa 07 ukuboza 2021

Ku wa 07 ukuboza 2021, Rwamagana ku  ishuli  rya RCS, hatangiye amahugurwa arebana n’uburenganzira  bwibanze bwa muntu n’amategeko,ari guhabwa abacungagereza 25, atangwa n’itsinda riturutse mu kigo cya RAOUL WALLEN BERG INSTITUTE, kubufatanye n’umuryango wa Afurika y’uburasirazuba.

Ni ikigo gifite ubunararibonye mu kwigisha  amategeko n’uburenganzira bwa muntu ndetse n’itsinda ry’Afurika  y’iburasirazuba mu ishami rishinzwe kugarura amahoro  n’umutekano.N’amahugurwa azamara icyumweru,aho bazaganirizwa n’iryo tsinda ku burenganzira bwa muntu ndetse n’amategeko amugenga kuko babifitemo ubunararibonye.

Umuyobozi wa RCS Training school,ACP Eduard Wakubirwa ,yahaye ikaze iryo tsinda anarisobanurira muri rusange intego yiryo shuli ,ko ari ukwigisha kinyamwuga kandi ko bifuza mu gihe runaka  rizaba icyitegererezo mu karere u Rwanda ruherereyemo.

CP John Bosco Kabanda, Komiseri ushinzwe imibereho myiza y’Imfungwa n’Abagororwa muri RCS,wari uhagarariye Komiseri mukuru wa RCS, mu gufungura ayo amahugurwa yashimiye itsinda ryaje gutanga umusanzu wo gutanga ubumenyi mu guhugura abakozi  ba RCS,ibijyanye n’aburenganzira bw’ibanze bwa muntu ndetse n’amategeko rusange agenga ikiremwamuntu, kuba barahisemo u Rwanda kuza kubahugura  hagamijwe imibereho myiza y’Imfungwa n’Abagororwa ndetse  n’uberenganzira bwabo bw’ibanze  bagomba kugira.

Damaris Seina ,umwe muri iryo tsinda  ryaturutse mu kigo cya Raoul Wallenberg Institute, yavuze ko mu byabazanye ari ugutanga umusanzu wabo mu birebana n’uburenganzira bwa muntu ndetse n’amategeko.

Yagize ati:” muri rusange twazinduwe no gutanga ubufasha mu by’amategeko ndetse n’uburenganzira bw’ibanze bwa muntu,tunungurana ibitekerezo ku bijyanye n’amategeko y’ibanze arebana n’ikiremwamuntu muri rusange, hagamijwe imibereho myiza y’imfungwa n’abagororwa ,tukanatanga ubufasha bwacu kuko tubizobereyemo.”

Mu byitezwe muri aya mahugurwa,ni ubumenyi bw’ibanze mu  mategeko ku bijyanye  n’uburenganzira bwa muntu ndetse no kumenya muri rusange uko ashyirwa mu bikorwa ku rwego rw’isi.

No selected post
Contact Form