URWEGO RW'U RWANDA RUSHINZWE IGORORA

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro

Ubutabera | Kugorora | Umutekano n’Umusaruro
Flash News

Komiseri mukuru wa RCS mu gusoza amahugurwa y’abacungagereza yavuze ko Gereza zahinduriwe izina zizajya zitwa amagororero

Share this Post

Kuwa 10 ukuboza 2021

Ibi komiseri mukuru wa RCS,CG Juvenal Marizamunda, yabivuze mu muhango wo gusoza mahugurwa,kuri uyu wa gatanu mu ishuri rya RCS Training School i Rwamagana,yahabawaga abacungagereza mu byiciro bitatu.

Ibyiciro bibiri byasoje amahugurwa ni ibyari bimaze amezi ane bihabwa amasomo atandukanye ajyanye no kunoza akazi kinyamwuga no kwita ku mibereho myiza y’Imfungwa n’Abagororwa,yahabwaga commissioned officers 30, azwi nka ( intermediate proffisional correctional management course)ndetse n’andi yahabwaga non commissioned officers(NCOs) 31,nayo azwi nka (fundamentals of professional correctional services).

Hari abandi bagera kuri 25, bahabwaga amahugurwa ajyanye n’uburenganzira bwa muntu atangwa  n’ikigo Raoul Wallenberg Institute gitanga ubwo bufasha kikanigisha amategeko arengera ikiremwamuntu, ariko bibanda ku muntu uri muri gereza, yateguwe ku bufatanye n’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba(EAC).

Asoza amahugurwa komiseri mukuru wa RCS,CG Juvenal Marizamunda,mu ijambo rye yavuze ko Gereza zitakiri aho guhanira ahubwo zahindutse amagororero.

Yagize ati:”mbere gereza zari ahantu bahanira,ubu gahunda ihari ntabwo ari uguhana ahubwo ni ukugorora,ariyo mpamvu gereza zihindiriwe izina zigiye kujya zitwa amagororero kuko gahunda ihari ari ugufasha umuntu uri muri gereza,kwigishwa agahinduka ndetse agahabwa n’ ubumenyi butandukanye nko kwiga imyuga izamufasha kwibeshaho asoje ibihano .”

Yanakomeje asaba abasoje amahugurwa, kurangwa n’ikinyabupfura n’ubunyangamugayo,kuko akazi ko kwita ku mfungwa n’Abagororwa gasaba ubunyanagamugayo bwinshi,ndetse anababwira ko uburenganzira bwa muntu ari ingenzi ndetse ko ibyo bize bagenda bakabisangiza abandi.

Leonard Onyonyi ,umuyobozi w’itsinda ryatanze amahugurwa ajyanye n’uburenganzira bwa muntu,yashimiye abitabiriye ayo mahugurwa kuko bagaragaje umwete mu gihe gito bamaranye.

Yagize ati:”mu minsi ine twamaranye abahuguwe wabonaga bafite inyota yo kumenya byinshi ku burenganzira bwa muntu,ndetse cyane cyane uburenganzira bwibanze ku muntu uri muri gereza,bitewe n’ubunararibonye dufite muribyo,twabahaye amahugurwa azabafasha mu kwita ku burenganzira bwa muntu cyane umuntu uri muri gereza kandi twizeye ko bazabusangiza n’abandi batabashije kwitabira aya mahugurwa.”

SSP Genevieve Niyomufasha,usoje amahugurwa y’amezi  ane ku rwego rwa commissioned officer yavuze ko amahugurwa basoje yari ingenzi cyane.

Yagize ati:”amahugurwa dusoje twungukiyemo byinshi bijyanye n’imiyoborere ndetse no kwita ku mibereho myiza y’Imfungwa n’Abagororwa hibandwa kukugorora hagamijwe kubategura gusubira mubuzima busanzwe barahindutse.”

CIP Joseph Nzeyimana ni umwe mubakurikiranye amahugurwa yari amaze iminsi  ine, ajyanye n’uburenganzira bwa muntu nawe yavuze ko bungutse byinshi batari bazi ku burenganzira bw’umuntu uri muri gereza.

Yagize ati:”aya yari amahirwe akomeye kuko twahuguwe byinsi bijyanye n’uburenganzira bwa muntu ,ndetse tukaba twarahuguwe n’inzobere muri ibyo bintu kuko babimazemo igihe,byumwihariko icyo kigo gitanga ubufasha bujyanye n’amategeko ndetse n’uburenganzira bwa muntu hibandwa ku muntu uri muri gereza ,byari amahire kuri twe kuko ari akazi kacu ka buri munsi.”

Umwe mu basoje ayo mahugurwa ku rwego rwa NCO, CSGT Ntirivamunda Aime Eldepfonse yavuze ko amahugurwa basoje yari amaze amezi ane, yari  ingirakamaro kuriwe kuko yayungukiyemo byinshi.

Yagize ati:”mubyukuri aya mahugurwa yari ingirakamaro kuko twigiyemo ibintu byinshi,nko kwita ku mfungwa n’Abagororwa mu buryo butandukanye,umenya uburyo ubaganirizamo, ukanamenya n’ubufasha ubaha.”

Biteganyijwe ko aya mahugurwa yo kongerera ubumenyi abakozi azakomeza gutangwa ndetse n’abandi basigaye mu gihe gito bazagerwaho nabo bakabona ubwo bumenyi.

Contact Form