RWANDA CORRECTIONAL SERVICE

Justice | Correction | Safety and Production

Justice | Correction | Safety and Production
Flash News

Responsibilities of RCS

Inshingano Nyamukuru Za Rcs

Izi ni zo nshingano nyamukuru za RCS nk’uko biteganywa mu Itegeko rigenga Urwego rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa mu Rwanda:

  • Gushyira mu bikorwa politiki rusange ku micungire y’imfungwa n’abagororwa.
  • Kubahiriza uburenganzira bw’imfungwa n’abagororwa hakurikizwa amategeko.
  • Kurinda neza umutekano wa buri mfungwa n’umugororwa kugeza arangije igihano cye.
  • Kubaha ubuzima bw’imfungwa n’abagororwa bwaba ubw’umubiri cyangwa ubw’imitekerereze.
  • Gushyira mu bikorwa ingamba zifatika zo gufasha imfungwa n’abagororwa kwicuza no guhindura imitekerereze yabo.
  • Kwimakaza imicungire iboneye y’imfungwa n’abagororwa bakora imirimo nsimburagifungo, TIG.
  • Kugenzura imikorere y’ubuyobozi bw’amagereza n’ibijyanye n’Imirimo Nsimburagifungo.
  • Guteza imbere umusaruro n’imicungire iboneye mu magereza n’ibikorwa bya TIG.
  • Guteza imbere ubumenyi bw’ubunyamwuga no kubaka ubushobozi bw’abakozi ba RCS.
  • Kongera ubumenyi bw’imfungwa n’abagororwa no kubashyiriraho iteganyamigambi rya siporo n’ibikorwa byo kwidagadura.
  • Kongera imitungo ya RCS.
  • Kumenyekanisha ibikorwa by’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, RCS.

inshingano z’urwego/inshingano nk’uko biteganywa n’itegeko rigenga rcs

Mu miterere ya none ya RCS habayeho guhuza Ibikorwa bijyanye n’Imicungire y’amagereza, icyakora ubuyobozi bwa RCS binyuze mu nama zitandukanye z’imiyoborere n’ubugenzuzi bw’inama z’abaminisitiri, hashyizweho Inzego zimwe na zimwe n’ibiro ndetse hanashyirwaho abakozi kandi byatanze umusaruro ku ngengo y’imari nk’uko imiterere mishya ya RCS ibisobanura.

  • Kubungabunga ubuzima, isuku n’imibereho myiza by’imfungwa n’abagororwa n’ahacumbikirwa abakora TIG.
  • Kwirinda no kurwanya indwara z’ibyorezo
  • Kwizera neza ko hari imiti
  • Kwimakaza isuku ihagije mu magereza n’ahacumbikirwa abagororwa.
  • Gutegurira hamwe n’abahuzabikorwa b’uturere ba RCS kongera kwigisha muri za Gereza n’Ahacumbikirwa abakora TIG.
  • Kwakira no gusuzuma raporo zo muri serivisi zijyanye n’imibanire muri za gereza n’ahacumbikirwa abakora TIG.
  • Gushyiraho gahunda z’ubujyanaa mu magereza.
  • Guhuza ibikorwa n’amahugurwa nk’uko byasobanuwe muri politiki rusange ya RCS.
  • Kubungabunga umutekano w’abagororwa n’abari ahacumbikirwa abakora TIG.
  • Gutegura no gushyira mu bikorwa politiki rusange ijyanye n’ibikorwa.
  • Kwizera neza ko ibikorwa na gahunda bikorwa hakurikijwe itegeko.
  • Kwita ku myitwarire ya buri munsi y’abakozi.
  • Kugeza kuri Komiseri Mukuru buri munsi raporo y’ibikorwa cyangwa ibyaranze umunsi.
  • Gutanga ubujyanama ku bisobanuro by’ubukungu, ibikorwa byo kugorora, mu gusubiza ibyavuye mu bugenzuzi n’ibindi bibazo kugira ngo hubahirizwe Amabwiriza agenga Imari, Abakozi, n’Amabwiriza agenga Ubuyobozi.
  • Kumenya neza ko ibaruramari rihuye kandi ryuzuye, ko raporo na sisitemu z’ubugenzuzi zikora kandi ko inyandiko zose zirebana na byo zibikwa.
  • Gushyiraho no gutegura amakuru ya nyayo ku gihe mu kugenzura ingengo y’imari no gutanga raporo ku mikoreshereze y’amafaranga n’inkunga.
  • Gutanga ubujyanama ku icungamutungo mu byo kuvugurura ingengo z’imari, guteganyiriza ahazaza n’impinduka izo ari zo zose zishobora kubaho.
  • Kugenzura ifaranga ryose no kumenya asigaye kuri banki mu kwizera neza ko hari amafaranga ahagije ahora ahari hashingiwe kuri gahunda ikenewe.
  • Kwita ku micungire y’amafaranga ari kuri konti zo muri banki, gutegura raporo z’imari buri kwezi zishyikirizwa Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.
  • Kwita ku micungire y’imari n’umutungo ndeste no kubika neza inyandiko nk’uko bisabwa mu bugenzuzi.
  • Gutangiza no gushyira mu bikorwa imicungire y’ibikoresho bijyanye n’iby’urwego rusabwa.
  • Gushyiraho no gucunga ibikorwa n’ibikoresho byose bijyanye no gutanga amasoko.
  • Kwita ku bikorwa n’imirimo ikenewe ndetse n’ibijyanye n’abakozi harimo n’inshingano z’urwego nko : Gushaka abakozi, Gutanga akazi, Amahugurwa, Iterambere ry’Urwego, Ibijyanye n’Imikorere, Ibyifuzo bya Politiki, Gukorera Hamwe, n’Imibanire y’Abakozi.
  • Diviziyo ifite inshingano ku igenamigambi, umusaruro na politiki zijyanye n’ubuhahirane.
  • Kwimakaza ihuzwa rya Komisariya za RCS mu igenamigambi, umusaruro n’ubuhahirane.
  • Gukurikirana no gusuzuma gahunda zose zijyanye n’umusaruro.
  • Gutanga ubujyanama ku bibazo byose birebana n’ibikorwa bya RCS bibyara inyungu.
  • Kwita ku masezerano akubiye mu bijyanye no gupiganirwa amasoko hubahirizwa amategeko ya Leta.
  • Gutegura no gushyiraho imihigo hagamijwe kuzamura inyungu ya Leta.
  • Gutanga raporo y’imihigo buri gihembwe ishyikirizwa Komiseri Mukuru.
  • Guhuriza ibikorwa bya RCS muri gahunda z’Uburere Mboneragihugu.
  • Kwita kuri gahunda yo gusezerera no gusubiza muri sosiyete abagororwa nyuma you kurangiza igifungo cyabo hirindwa insubiracyaha.
  • Gukorana n’inzego z’ibanze z’ubuyobozi mu gihe cyo kurekura abantu muri Gereza.
  •  Kwita ku bafitanye isano n’abagororwa cyangwa ababakurikiranira hafi bigishwa kwihangana no kugira imyitwarire myiza.
  • Kwigisha abakozi ba gereza n’abagororwa icyo imiyoborere myiza ari cyo.
  • Kwigisha abacungagereza n’abakozi kuri Politiki y’Igihugu y’Umutekano no Kurwanya Ruswa.
  • Guhuza no kwigisha abakozi ba gereza n’abagororwa gukunda no kuba bacyitangira.
  • Gushyira mu nyandiko no kwigisha abakozi ba gereza n’abagororwa Amateka y’Igihugu, Umuco, n’Indangagaciro Shingiro.
  • Kuzirikana ko umuntu ufunzwe igihe cyose afatanwa icyubahiro gikwiriye ikiremwamuntu.
  • Kwigisha abakozi ba Gereza n’abagororwa ibijyanye na Politiki y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge.
  • Gukora raporo ngarukakwezi na ngarukamwaka z’ibikorwa bya Diviziyo zigashyikirizwa Komiseri Mukuru.
  • Kuzuza izindi nshingano izo ari zo zose zatanzwe na Komiseri Mukuru.
  • Gukemura ibibazo rusange bijyanye n’Ibikoresho muri RCS.
  • Kwita ku iboneka ry’ibikenewe mu biro.
  • Kugenzura imitungo ya RCS mu buryobuhoraho yaba iyimukanwa cyangwa itimukanwa kandi ikabikwa mu buryo butekanye.
  • Kwita ku micungire n’ikwirakwiza ry’ibikoresho byo mu biro ku babikoresha.
  • Kwita ku micungire n’isanwa ry’Imitungo ya RCS yaba iyimukanwa n’itimukanwa.
  • Gukorana bya hafi n’ishami rishinzwe imari no gusuzuma imitungo ya RCS.
  • Gutegura inyandiko zijyanye n’igura n’igurisha.
  • Kugenzura uburyo bwo kugura no gutanga ibikoresho.
  • Kwita ku mimerere myiza y’akazi.
  •   Guhuriza hamwe ibikenewe byose mu rwego rwo gutanga umusaruro.
  • Gutegura no gushyiraho uburyo bw’imikorere mu gucunga neza ibikoresho.
  • Kumenya neza ko abakozi b’urwego bose bahuguwe bihagije.
  • Gutegura no gushyira mu bikorwa gahunda z’ubufasha bw’ibikoresho, inzira n’uburyo bwo kubona inyungu rusange za RCS binyuze mu biganiro no kugirana amasezerano.
  • Kwimakaza imibanire n’abatanga amasoko no gushaka abashya ku musaruro w’ahazaza.
Muhabura Mult-choice LDT (MMC) yatangijwe na n’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) ishyigikiwe na Leta binyuze mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri you ku wa 29 Nyakanga 2014. Iki kigo gishya cy’ibikorwa bitandukanye birimo n’ubucuruzi cyashyizweho mu kubonera igisubizo ibibazo by’ingengo y’imari mu kugaburira imfungwa no gukoresha neza umutungo uhari. Mbere y’uko Guverinoma ishyiraho Nyobozi y’iki Kigo imibanire mu mikorere hagati ya RCS na MMC Ltd Yari Yubakiye ku nshingano y’umwimerere yo gusuzuma gahunda irambye y’imari ya RCS,  kugabanyiriza Leta umutwaro wo  kuyishyingikirizaho muri gahunda yo kugaburira abagororwa n’abakora imorimo nsimburagifungo TIG, hatangwa serivisi n’ibicuruzwa byujuje ubuziranenge  kandi bihendutse, ibi bigafasha mu kuzamura inyungu n’umugabane w’isoko binyuze mu guhindura abagororwa badakora mo abakozi bashoboye. Iki kigo kigamije kugira uruhare mu gukora ibikorwa bitandukanye mu nganda zitandukanye kandi by’umwihariko, gishaka kwibanda kuri ibi:
  • Gukora ubushabitsi nk’Abubatsi, Abakora ibijyanye n’Ubutaka, Abakora ibishushanyo by’Inyubako, abagenagaciro ku mitungo, abashoramari mu bwubatsi, abacuruza ibikoresho by’ubwubatsi, abakurikirana imitungo hamwe n’uyubakwa ry’imihanda n’ibiraro.
  • Gushora mu buhinzi, ubworozi, uburobyi, gutunganya ibikomoka ku buhinzi, gutunganya impu, amata no kumenyekanisha ibicuruzwa bikomoka ku buhinzi.
  • Kubona no kubasha kubara inyungu mu mugabane cyangwa inguzanyo muri kompanyi iyo ari you yose cyangwa ibigo.
  • Gukora  ubundi bushabitsi ubwo ari bwo bwose cyangwa ibikorwa bishobora kuba bifite aho bihuriye n’ibyo ikigo gikora hagamijwe kucyongerera agaciro k’umutungo, uburenganzira cyangwa inyungu.
  • Kubona no gukoresha impushya n’ubucuruzi bw’ibigo by’imbere no hanze y’igihugu bikora cyangwa bicuruza serivisi n’ibicuruzwa bishobora kunogera Muhabura Mult-choice Ltd.
  • Gukora ibikorwa byose cyangwa kimwe mu byavuzwe haruguru aho ari ho hose ku isi nk’abakozi b’ingenzi, abashoramari, abizerwa mu mategeko, cyangwa abandi, hamwe n’ikigo ubwacyo cyangwa gifatanyije n’ibindi, baba abacungamutungo, abakozi, abashoramari bato bemewe mu mategeko, cyangwa abandi bafite ububasha bwo kubashyiraho, umuntu cyangwa kompanyi ku kugira umutungo uwo ari wo wose mu izina ry’ikigo no kwemera ko umutungo uwo ari wo wose ukomeza kugira ubusugira muri uwo ujyo.
  • Gushora mu bushakashatsi n’iterambere mu bidushishikaje mu byavuzwe haruguru.
  • Gukorana n’amahoteli, amaresitora, utubari n’ahandi hagamijwe ubukerarugendo n’ibikorwa byo kwidagadura.
  • Gushora mu bikorwa by’ubucuruzi bijyanye n’uruganda rw’ibinyabiziga nk’imodoka.
  • Gushora mu bijyanye n’amacapiro n’ibikoresho byo mu biro n’ibyo mu mashuri.
  • Gutanga serivisi kinyamwuga no kugira uruhare mu bushakashatsi bugamije iterambere ry’ikoranabuhanga.
Ibisobanuro birambuye kuri MMC LTD biri mu nyandiko yumvikana iri ku mugereka izwi nka RCS Roadap kugira ngo ibashe kuramba binyuze mu musaruro. (Umugereka A).