RWANDA CORRECTIONAL SERVICE

Justice | Correction | Safety and Production

Justice | Correction | Safety and Production
Flash News

CGP Evariste Murenzi, Komiseri Mukuru wa RCS ari muri Maroc aho yitabira inama ya komite nyobozi y’ishyirahamwe nyafurika rishinzwe kugorora (ACSA)

Guhera taliki ya 31 Mutarama kugeza taliki ya 01 Gashyantare 2024, Komiseri Mukuru w’u Rwanda rushinzwe Igorora RCS, CGP Evariste Murenzi, ari mu Murwa Mukuru w’ Igihugu cya Maroc, aho yitabiriye inama ya komite nyobozi y’ishyirahamwe nyafurika rishinzwe kugorora (ACSA).

Share this Post

Ishyirahamwe Nyafurika rishinzwe Kugorora (ACSA), ryashinzwe murwego rwo gutanga urubuga rutangirwamo ibitekerezo byubaka muri serivisi zo Kugorora, hagamijwe  gukemura bimwe mubibazo bikomeye bibangamira gahunda z’igorora mu bihugu byo  muri Afurika, rifite inshingano zo kubaka uburyo bugezweho bwo kugorora muri Afurika, no guhuza imbaraga zitanga umusaruro zibisabwa mu kugorora no kubaka ubunyamwuga muri serivise zo kugorora, no guharanira imibereho myiza n’ubukungu n’umuco muri Afurika, binyuze mu bufatanye bwa Leta n’imiryango itegamiye kuri Leta, ku mugabane wa Afurika no kwisi hose. Abitabira inama ya Komite Nyobozi ya ACSA bazaganira ndetse banungurane ibitekerezo kucyerekezo cya ACSA, mu iterambere n’ubunyamwuga mu kugorora bakaba indashyikirwa muri Afurika no ku isi hose, baharanira kuba abambere bakaba n’ intandaro yo guteza imbere umwuga wo kugorora, akaba ariyo mpamvu, abari muri iyi nama irimo abagize komite nyobozi ya ACSA bakiga ku ngingo zitandukanye zigamije iterambere ryiryo shyiahamwe. CGP Evariste Murenzi, Komiseri Mukuru w’urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igororora RCS, akaba afite n’inshingano zo kuba Visi Perezida w’umuryango w’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba ACSA, yashimye ubwitange butajegajega bwagaragajwe n’ibihugu bigize Umuryango wa ACSA mu gushyigikira no guteza imbere ubushobozi bw’inzego hagamijwe guteza imbere no gushimangira amahoro, ubutabera n’umutekano. Yakomeje avuga ko atari mu karere gusa ko bigera no mugabane wa Afurika wose. Yagaragaje ko, binyuze muri ACSA, ari umwanya mwiza uzana amahirwe yo kwiga kuri serivisi zishinzwe kugorora mu bihugu binyamuryango, abayobozi b’ibigo mpuzamahanga, uturere n’igihugu, amashyirahamwe n’imiryango itegamiye kuri Leta ikora mu rwego rwo kugorora abakoze ibyaha.  

Ubusanzwe, Abagize Komite Nyobozi ya ACSA bateranira mu gihugu kizakira iyo nama  mbere kugira ngo baganire ku bibazo bitandukanye mbere y’inama iba iteganyijwe mu myaka ibiri iteganijwe kuko nkubu ari Igihugu cya Maroc kizayakira muri Gicurasi 2025.

CGP Evariste Murenzi ari muri Maroc mu nama Nyafurika y’ibihugu bifite inshingano zo kugorora.
Iyi nama iba igamije iterambere no guharanira ubunyamwuga mu kugorora.

No selected post
Contact Form